U Rwanda na UNICEF bizihije imyaka 40 y’ubufatanye mu iterambere

U Rwanda na UNICEF bizihije imyaka 40 y’ubufatanye mu iterambere

U Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) bizihije imyaka 40 ishize y’ubufatanye, bwagize uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abana n’abaturage muri rusange.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2026, wizihirijwe  mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mayange, ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, urangwa no gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu bana.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi kwita ku biti byatewe, kuko bifite uruhare mu kurwanya imirire mibi no guteza imbere ubuzima bwiza. Ku bijyanye n’ubufatanye bw’u Rwanda na UNICEF, Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu myaka 40 uyu muryango umaze ukorera mu Rwanda, hari umusaruro ugaragara wagezweho mu nzego zitandukanye.

Yagize ati: “Muri iyi myaka 40 ishize, UNICEF yabaye umufatanyabikorwa w’ingenzi muri iyi gahunda yo gutera ibiti, aho bizateza imbere ubuzima bwiza bw’abana bacu kuko ari bo bazavamo abaganga b’ejo, abanjeniyeri, ku buryo bazagira uruhare mu cyerekezo cy’u Rwanda 2050.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko gahunda yo gutera ibiti izasozwa hatewe ingemwe miliyoni 40. Yagaragaje ko ubufatanye bw’u Rwanda na UNICEF mu gutera ibiti no kubungabunga ibidukikije buzagira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutungo kamere no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Lieke Van de Wiel, yavuze ko ubufatanye bw’uwo muryango n’u Rwanda buzakomeza, by’umwihariko mu bikorwa bigamije guteza imbere abana no kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati: “Muri gahunda y’ubufatanye n’u Rwanda hari byinshi byagezweho. Gusa gahunda yo gufatanya n’u Rwanda gutera ibiti no kubungabunga ibidukikije duhereye ku bana ni igikorwa kizakomeza. Gahunda yo gutera ibiti izajyana no guharanira uburenganzira bw’abana.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba, Concorde Nsengumuremyi, yavuze ko mu myaka 40 ishize u Rwanda na UNICEF bakoranye neza, ashimangira ko igihugu kizakomeza gushora imari mu bikorwa byo kongera ubuso buteyeho amashyamba no kuyabungabunga. Yavuze ko ibyo bikorwa bizanagira uruhare mu kurwanya imirire mibi no kubungabunga ubutaka.

Muri uwo muhango hatewe ibiti by’imbuto ziribwa birimo imyembe, avoka n’indimu, mu rwego rwo gushishikariza abana n’abaturage kwita ku bidukikije no kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi. Uyu muhango wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Tera igiti, ukibungabunge, turengere ibidukikije.”

Hatewe ibiti by’imbuto ziribwa
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yavuze ko mu myaka 40 uyu muryango UNICEF umaze ukorera mu Rwanda, hari umusaruro ugaragara wagezweho mu nzego zitandukanye.
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Inyubako 5 zari zarafunzwe i Kigali kubera inkongi zemerewe kongera gukora 13 Ugushyingo 2026 Saa 17:45
  2. Abanyeshuri 68 ba Rwanda Coding Academy batangiye Itorero Intagamburuzwa 13 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  3. Burera: Baranenga abagabo bishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge 13 Ugushyingo 2026 Saa 16:58
  4. Pochettino yagizwe Umutoza Mukuru wa Manchester United 13 Ugushyingo 2026 Saa 16:10
  5. TMC yifashishije inyikirizo y’indirimbo ya Nyiranyamibwa mu ndirimbo nshya 13 Ugushyingo 2026 Saa 15:39