Inyubako 5 zari zarafunzwe i Kigali kubera inkongi zemerewe kongera gukora

Inyubako 5 zari zarafunzwe i Kigali kubera inkongi zemerewe kongera gukora

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunguriye inyubako eshanu zari zahagaritswe gukorerwamo ibikorwa bitandukanye kubera kutuzuza ibisabwa mu gukumira inkongi z’umuriro, nyuma yo gukosora ibibazo byari byagaragajwe n’ubugenzuzi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, Umujyi wa Kigali watangaje ko izi nyubako zemerewe gusubukura ibikorwa byari bizikorerwamo guhera kuri uwo munsi.

Inyubako zafunguwe ni Catchup Building, Isoko rya Gahoromani riri i Masaka, Real Contractors Workshop i Gikondo, Ntaganzwa House na Eden Tower zo mu Karere ka Nyarugenge.

Umujyi wa Kigali wavuze ko izo nyubako zafunguwe nyuma yo kuzuza ibisabwa mu kwirinda inkongi z’umuriro, wari waragaragaje ko bitubahirizwa mu bugenzuzi bwakozwe.

Itangazo ryagize riti: “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abantu bose ko izi nyubako eshanu zari zafunzwe kubera kutubahiriza ibisabwa mu kwirinda inkongi ubu zafunguwe guhera uyu munsi tariki 13 Ugushyingo 2026.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye ba nyir’izindi nyubako zitarafungurirwa kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibisabwa kugira ngo na zo zemererwe kongera gukora.

Mu byo basabwe harimo gukosora ibibazo byagaragajwe mu igenzura, gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda inkongi no kubahiriza ibisabwa mu bijyanye no gucunga amazi yanduye.

Itangazo rikomeza rigira riti: “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abasigaye batarafungurirwa ko na bo bakwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibisabwa mu kwirinda inkongi no gufata amazi yanduye.”

Umujyi wa Kigali wibukije ba nyir’inyubako n’abazicunga ko bafite inshingano zo guhora bazibungabunga, bagenzura ko ibikoresho n’uburyo bwo gukumira inkongi bihari kandi bikora neza.

Ibyo birimo kugira ibikoresho bizimya umuriro, uburyo bwo gutahura inkongi hakiri kare, inzira z’ubutabazi n’aho abantu banyura basohoka mu nyubako igihe habaye impanuka.

Ni igice cy’ubugenzuzi bukomeje gukorwa

Gufungura izi nyubako ni indi ntambwe mu bugenzuzi Umujyi wa Kigali umaze igihe ukora ku nyubako z’ubucuruzi n’izindi zikoreshwamo ibikorwa bitandukanye, hagamijwe kureba niba zujuje ibisabwa mu gukumira inkongi.

Mu mpera z’Ukwakira 2026, Umujyi wa Kigali wari watangaje ko inyubako eshanu zirimo Agakiriro ka Kabuga, Umukindo na Comejoga byo ku Gisozi, ASMMS Ltd i Kicukiro n’Isoko rya Gahoromani zizafungwa by’agateganyo kubera kutuzuza ibisabwa mu kwirinda inkongi.

Ku wa 4 Ugushyingo 2026, watangaje ko izindi nyubako n’ibikorwa by’ubucuruzi 10 na byo bigiye gufungwa, zirimo Catchup Building, Agakiriro ka Gatenga, Agakiriro ka Gahanga, Rwanda Foam Showroom, KAL Plaza, N&B Plaza, Eden Tower, Matheus House, Ntaganzwa House na Ndaru Arcade.

Icyo gihe Umujyi wa Kigali wasobanuye ko inyubako zizemererwa kongera gukora ari izizaba zakemuye ibibazo byagaragajwe n’ubugenzuzi, zikongera kugenzurwa zikemezwa ko zujuje ibisabwa.

Izi ngamba zigamije kurinda ubuzima bw’abakora muri izo nyubako, abazisura n’abahakorera ubucuruzi, ndetse no kurengera imitungo yabo ishobora kwangizwa n’inkongi.

Umujyi wa Kigali usaba ba nyir’inyubako n’abazicunga kudategereza ko habaho ubugenzuzi cyangwa impanuka kugira ngo bashyire mu bikorwa amabwiriza y’umutekano, ahubwo bakabigira inshingano zihoraho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda na UNICEF bizihije imyaka 40 y’ubufatanye mu iterambere 13 Ugushyingo 2026 Saa 18:34
  2. Abanyeshuri 68 ba Rwanda Coding Academy batangiye Itorero Intagamburuzwa 13 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  3. Burera: Baranenga abagabo bishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge 13 Ugushyingo 2026 Saa 16:58
  4. Pochettino yagizwe Umutoza Mukuru wa Manchester United 13 Ugushyingo 2026 Saa 16:10
  5. TMC yifashishije inyikirizo y’indirimbo ya Nyiranyamibwa mu ndirimbo nshya 13 Ugushyingo 2026 Saa 15:39