Chameleone yahishuye uko Bebe Cool na Bobi Wine bihaye guhangana na we bikabananira

Chameleone yahishuye uko Bebe Cool na Bobi Wine bihaye guhangana na we bikabananira

Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Jose Chameleone, yatangaje ko Bebe Cool na Bobi Wine bigeze gufatanya bagamije kumurusha igikundiro n’indirimbo zikunzwe, ariko ngo ntibabigeraho.

Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa 11 Ugushyingo 2026, ubwo yari mu kiganiro Ekibozi, cyamuhuje na Bruno K, usanzwe agirana ibiganiro n’ibyamamare akabihuza n’abakunzi babyo ku mbuga nkoranyambaga.

Chameleone, umaze imyaka isaga 20 mu ruganda rwa muzika ahanganye na Bebe Cool na Bobi Wine, yavuze ko abo bahanzi bazi neza ubushobozi afite, ndetse ko bamwubaha kubera urwego amaze kugeraho mu muziki.

Mu magambo ye yagize ati: “Niba utekereza ko ndimo gukabya, uzabaze Bebe Cool cyangwa Bobi Wine. Abo bombi bazi ukuntu mfite imbaraga mu muziki. Hari igihe bigeze gufatanya kugira ngo bandushe igikundiro n’indirimbo zikunzwe, ariko birabananira. Abahanzi bose baranyubaha.”

Yongeyeho ko nubwo amaze igihe ahanganye na Bebe Cool na Bobi Wine, bose bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Uganda.

Ibi Chameleone abitangaje mu gihe imyiteguro y’igitaramo cye yise Jose Chameleone Unlimited ikomeje. Giteganyijwe ku wa 4 Ukuboza 2026, kuri Lugogo Cricket Oval i Kampala muri Uganda.

Iki gitaramo kizaba kigamije kwizihiza urugendo rw’imyaka isaga 25 amaze mu muziki, aho azataramira abakunzi be mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe mu bihe bitandukanye by’umwuga we.

Jose Chameleone yavuze ko Bobi Wine na Bebe Cool bamutinya
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Uwayoboraga Isosiyete y’Abanyamerika yeguye kubera umubano n’umugore w’intasi y’Abashinwa 12 Ugushyingo 2026 Saa 17:32
  2. Nyabihu: Umuhanda wa kilometero 24 ugiye gukura abaturage mu bwigunge 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:58
  3. Logan Joe azatangira 2027 ashyira hanze album ye ya mbere 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:08
  4. Michael Carrick yirukanywe muri Manchester United 12 Ugushyingo 2026 Saa 13:15
  5. Perezida Putin yahuye na Witkoff ku nshuro ya 10 baganira ku ntambara ya Ukraine 12 Ugushyingo 2026 Saa 12:55