Umuhanzi nyarwanda Logan Joe agiye gutangira umwaka wa 2027 ashyira hanze alubumu ye ya mbere yise ‘Love in Motion‘, avuga ko izagaragaza intambwe yateye mu rugendo rwe rwa muzika n’uko abona urukundo mu buzima bwa buri munsi.
Iyi alubumu iteganyijwe gusohoka ku wa 1 Mutarama 2027, ikaba ari intambwe ikomeye kuri uyu muhanzi umaze igihe agaragaza impano ye binyuze mu ndirimbo zitandukanye no gukorana n’abandi bahanzi.
Izina Love in Motion risobanura urukundo rugaragarira mu bikorwa. Logan Joe avuga ko ubutumwa bukubiye muri iyi alubumu butibanda gusa ku rukundo rw’abakundana, ahubwo bunagaruka ku buryo abantu bagaragarizanya urukundo mu buzima busanzwe, binyuze mu bikorwa no mu mibanire yabo.
Uyu muhanzi avuga ko yayiteguye agamije kugaragaza impinduka yagize mu rugendo rwe rwa muzika, amasomo yakuye mu myaka amaze akora umuziki ndetse n’icyerekezo gishya yifuza gufata.
Indirimbo zamufashije kumenyekana
Logan Joe yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Whatever yakoranye na Kivumbi King, Tricky, Kibonumwe, Njyewe Utazi, Ndi Good na Bitinde.
Yanakoranye n’abandi bahanzi mu mishinga itandukanye, irimo indirimbo 300 yahuriyemo na OG Kheinz na Ririmba, Ibitambo yakoranye na Kenny K-Shot na Ish Kevin, ndetse na Ntiwamvamo yakoranye na Kenny K-Shot.
Iyi mikoranire n’indirimbo yakoze ni bimwe mu byamufashije kwagura ibikorwa bye bya muzika no kugaragaza ubushobozi bwo gukorana n’abandi bahanzi.
Ni iki abakunzi be bakwitega kuri Love in Motion?
Nubwo kugeza ubu urutonde rw’indirimbo zizaba zigize Love in Motion n’abahanzi bazagaragaramo bitaratangazwa, Logan Joe agaragaza ko iyi alubumu izaba ishingiye ku butumwa bumwe buhuje indirimbo zayo, cyane cyane ku bijyanye n’urukundo n’imibanire y’abantu.
Iyi ni alubumu ye ya mbere yuzuye, nubwo mbere yari yarakoze indi mishinga y’indirimbo irimo Risk na Kibonumwe.
Abakunzi b’umuziki nyarwanda bazamenya ibyihariye bigize uyu mushinga ku wa 1 Mutarama 2027, igihe uzaba ushyizwe hanze ku mugaragaro.
Love in Motion ni umushinga Logan Joe atezeho kugaragaza urundi rwego agezeho mu muziki, mu gihe uko uzakira n’abakunzi bawo bizagira uruhare mu rugendo rwe rw’ibihangano.


Yanditswe na UWITONZE Hervine





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE