U Rwanda rwagaragaje ibikorwa rurimo mu kunoza ikusanyamakuru ry’ikirere, iteganyagihe ritanga impuruza ku biza no gusangiza amahanga amakuru yizewe afasha mu gufata ibyemezo bigamije kurengera ubuzima bw’abaturage no guteza imbere ishoramari rirengera ibidukikije.
Ibi byagarutsweho mu nama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe, COP31, iri kubera i Antalya muri Turikiya, aho Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye n’Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi bitabiriye ibiganiro byateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi bw’Ikirere (WMO).
Ibyo biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti: “Gushora imari mu makuru arengera abantu akanafasha mu gufata ibyemezo by’ishoramari”, byibanze ku kamaro ko kubona amakuru ahagije kandi yizewe ajyanye n’ikirere, kugira ngo ibihugu bibashe gutegura ingamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
U Rwanda rwagaragaje intambwe rumaze gutera mu gukurikirana uko ikirere gihagaze, kunoza iteganyagihe no kugeza amakuru y’ingenzi ku zindi nzego mpuzamahanga, kugira ngo afashe mu kunoza ubushobozi bwo guteganya ibiza no kubikumira.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yagize ati: “Amakuru y’ikirere ni ingenzi mu guteganya no kwitegura ibihe bikomeye biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.”
Imihindagurikire y’ibihe ikomeje gutuma ibihugu byinshi bihura n’ibiza birimo imvura nyinshi, imyuzure, amapfa n’ubushyuhe bukabije. Ibi bituma amakuru y’ikirere aba ingenzi mu gufasha inzego zishinzwe imicungire y’ibiza gutanga ubutabazi no gufata ingamba hakiri kare.
Ku ruhande rw’ubuhinzi, amakuru y’iteganyagihe afasha abahinzi kumenya igihe gikwiye cyo gutera no gusarura, mu gihe mu igenamigambi ry’ibikorwa remezo afasha mu kubaka imihanda, ibiraro n’inyubako byita ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) gifite uruhare rukomeye mu gukusanya no gutanga amakuru y’iteganyagihe afasha inzego zitandukanye mu gufata ibyemezo.
U Rwanda kandi ruri mu bihugu byashyize imbaraga mu kunoza ubushobozi bwo gukusanya amakuru y’ikirere binyuze mu bufatanye n’imiryango mpuzamahanga.
Umushinga wo guteza imbere ubushobozi bwo gukusanya amakuru y’ikirere mu Rwanda, ushyigikiwe n’Ikigega SOFF, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi bw’Ikirere (WMO) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).
Ni umushinga ufite inkunga ya miliyoni 3,5 z’amadolari ya Amerika (ni ukuvuga miliyari zisaga 5.2 z’amafaranga y’u Rwanda) mu gihe cy’imyaka ine, kuva mu 2024 kugeza mu 2028.
Uwo mushinga ugamije kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu gukusanya amakuru y’ikirere no kuyasangiza ibindi bihugu binyuze mu muyoboro mpuzamahanga wo guhanahana amakuru y’ikirere.
Ibi bigaragaza ko gushora imari mu bumenyi bw’ikirere bidafasha gusa mu guteganya ibiza, ahubwo binagira uruhare mu kurengera ubuzima bw’abaturage, ibikorwa by’ubukungu n’ishoramari.
COP31 yatangiye ku wa 9 Ugushyingo 2026, ikazageza ku wa 20 Ugushyingo i Antalya muri Türkiye, ihurije ibihugu hamwe mu gushaka ibisubizo bifatika ku mihindagurikire y’ibihe.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE