Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko abari kurwana inkundura yo kumweguza bari gukina ikinamico, abibutsa ko ibyo barimo ari umugambi wo kubangamira igihugu kandi bazatsindwa nk’uko byagendekeye abagerageje kweguza Perezida Donald Trump mu myaka yatambutse.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, Hegseth yavuze ko iki gikorwa ari ikinamico igamije kwigaragaza, ishingiye ku burakari n’inyungu bwite z’abashaka kumweguza.
Yashimangiye ko ibyo atari ugukunda igihugu, ahubwo ko ari ukugambanira inyungu zacyo agira ati: “Ibi si ugukunda igihugu ni ugushaka kugisubiza inyuma.”
Yifashishije ingero z’ibikorwa bibiri byo gushaka kweguza Perezida Trump byabaye mu 2019 no mu 2021, yavuze ko byombi byananiye ababiteguye, ahubwo Trump akaza kugaruka afite imbaraga zirushijeho.
Yagize ati: “Iyi filimi twayibonye mbere.”
Hegseth yongeyeho ko batazabishobora avuga ko icyifuzo cyo kumweguza gitanga ubutumwa bushobora guha icyuho abanzi ba Amerika, barimo Iran, imitwe y’abacuruza ibiyobyabwenge n’ibindi bihugu bifitanye ubushyamirane.
Ati: “Iki cyifuzo kibwira abanzi bacu ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishobora guhana abasirikare bayo n’abayobozi b’abasivili kubera gusa gushyira mu bikorwa neza ibikorwa bya gisirikare byemewe n’amategeko.”
Ku wa 09 Ugushyingo 2026, Depite Thomas Massie wo mu ishyaka ry’Abarepubulike yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite inyandiko isaba ko Hegseth yeguzwa.
Nubwo Pete Hegseth na Thomas Massie bombi bari mu ishyaka rimwe ariko ntibavuga rumwe ku bijyanye n’imikorere ya Guverinoma ya Donald Trump, cyane cyane intambara yashoje muri Iran.
Massie ashinja Hegseth gutangiza intambara atabiherewe uburenganzira kandi Itegeko Nshinga rya Amerika riha Kongere ububasha bwo kwemeza intambara. Amushinja kurenga ku Itegeko rigenga ububasha bwo kohereza ingabo mu ntambara ryo mu 1973.
Massie yanenze ibitero by’Abanyamerika byahitanye abasivili, ibikorwa bya gisirikare muri Yemen no mu Karere ka Karayibe, ndetse n’ifatwa rya Nicolás Maduro wahoze ayobora Venezuela.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE