Mukamazimpaka Godence, umugore w’umuhinzi mworozi wo mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Gatsibo, wiyeguriye guhinga imyumbati kijyambere yishimira ko ubu ashobora gusarura ibilo biri hagati ya 60 na 80 ku giti kimwe cy’umwumbati.
Ni ubuhinzi avuga ko yasanze bushobora guteza imbere ubukora abukunze aho yavuye kuguhingira kurya nkuko yahoze abikora agakomereza ku guhingira isoko.
Yagize ati: “Ubuhinzi bw’imyumbati nabutangiye kera ariko nahinganga mu buruyo bwa gakondo nkuko abantu benshi babikora. Nabikoraga nkuko nabisanze bikorwa n’umuryango navukiyemo ndetse n’uwo nashatse. Aho haziye amavugurura ku buhinzi nagize igitekerezo cyo kuvugurura ubuhinzi bw’imyumabati nakoraga nkabuhindura ubuhinzi bw’umwuga bwanyinjiriza amafaranga kandi menshi.”
Mukamazimpaka avuga ko yabanje kumenya amakuru ku bijyanye n’ivugururabuhinzi ku gihingwa cy’imyumbati, ahabwa amasomo n’inzego z’ubuhinzi hanyuma na we atangira kubishyira mu bikorwa.
Ati: “Nize uko bahinga umwumbati ukava ku biro bitanu twezaga ukaba wagera ku bilo 60. Ncukura umwobo mugari wa santimetero 40 z’ubujyakuzimu na metero hagati ya 2 na 3 z’ubugari, ngashyiramo ingeri y’umwumbati ku buryo ubona aho ushorera mu itaka ryoroshye. Nkurikirana imikurire yawo nkawicira nkuraho ibyonnyi ku buryo udatinda kwera kandi ugatanga umusaruro mwinshi.”
Nyuma y’imyaka itatu atangiye gukora ubu buhinzi mu buruyo bwa kinyamwuga uyu muhinzi avuga ko bumaze kumuha cyizere cy’ishoramari.
Ati: “Ubu mu mibereho yanjye nakoreye Leta ndetse nkorera n’imiryango itegamiye kuri Leta. Uyu munsi nabonye ubu buhinzi ari bwo bushobora kumbera ishoramari nkora mu myaka yanjye y’izabukuru kandi ndabona birimo igisubizo. Ubu buhinzi bushobora kunyinjiriza miliyoni 1,5 y’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka nakuyemo ibishoro byose. Ni amafaranga atari make ntakuraga mu bindi bihingwa byose nahinze.
Yakomeje avuga ko amafaranga yinjiza amufasha gukemura ibikenera amafaranga mu muryango we, bikamurinda gutega amaboko ku bana cyangwa ku wundi muntu yakabaye ategerezaho ubufasha.
Akomeza agira ati: “Imyumbati ni igihingwa cyera twitaga nganduraruro. Uyu munsi gifashe impu ebyiri kuko ni ngandurarugo kikanaba ngengabukungu kuko ubu kigezwa ku masoko kikinjiriza amafaranga umuhinzi kinagurishwa abakeneye amafunguro aho gishobora kubanza kunyuzwa mu nganda.”
Uyu muhinzi asoza asaba abakora ubuhinzi kubiha agaciro bakava ku guhingira inkono ahubwo bagahingira isoko kuko bizatuma biteza imbere ariko bakanafasha igihugu kikihaza mu biribwa.
Minisiteri y’Ubuhinzi y’Ubworozi ishimira abahinzi babukora nk’ishoramari bakurikiza inama z’ubuhinzi bagatanga umusanzu muri gahunda ya Leta yo kwihaza mu biribwa bagasagurira n’amasoko.
Minisitiri Dr. Ndabamenye Telesphole agira ati: “Ubuhinzi bukozwe neza rizatubera umusingi wo kwihaza ndetse binateze imbere abaturage n’igihugu muri rusange. Ababitangiye batugararagariza ko bishoboka ko ubuhinzi bwagirwa ishoramari ryungura ubukora. Inzego zishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda zizakomeza kwegera abahinzi no kubaha ubufasha bukenewe mu kunoza uyu mwuga, bityo buri gihingwa gikorwe kinyamwuga bidufashe kwihaza no gusagurira amasoko.”
Mu Karere ka Gatsibo ubuhinzi bw’imyumati bukorerwa kuri hegitari 720 aho butanga umusaruro ungana na toni ugera kuri 18 kuri hegitari imwe.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE