Ingagi zo mu Rwanda zikomeje kugira umwanya ukomeye mu nkuru zigarukwaho ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko izishingiye ku buzima bw’inyamaswa no kubungabunga ibidukikije. Imwe mu nkuru zagarutsweho cyane ni iy’umuryango w’ingagi witwa Pablo, wamenyekanye binyuze muri filimi mbarankuru yiswe “A Gorilla Story: Told by David Attenborough.”
Iyi filimi igaruka ku rugendo rw’ingagi Pablo, kuva igihe David Attenborough yayibonaga mu 1978 kugeza ku buzima bw’ibisekuru byayo bikiri muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Rwanda. Nyuma yo kwerekanwa kuri Netflix muri Mata 2026, iyi filimi yaje no kwegukana igihembo kiruta ibindi cya ‘Golden Panda Award’ mu birori byiswe ‘Wildscreen Panda Awards’, mu birori byabereye mu Bwongereza ku wa 22 Ukwakira 2026.
Pablo, ingagi yahuje amateka y’imyaka hafi 50
Mu 1978, ubwo David Attenborough yasuraga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yahuye n’ingagi nto yitwaga Pablo. Icyo gihe yari mu rugendo rwo gukora filimi y’ubumenyi yiswe Life on Earth.
Guhura n’iyo ngagi byabaye kimwe mu bihe by’ingenzi mu rugendo rwe rwo gukora filimi z’inyamaswa. Icyo gihe ntiyari azi ko nyuma y’imyaka myinshi inkuru ya Pablo izongera kuvugwa, ndetse ikazavamo filimi yarebwe n’abantu bo hirya no hino ku Isi.
Pablo yakuze iba ingagi y’ingabo ikuze, igira umuryango wayo n’ibisekuru byakomotse kuri yo. Iyi filimi ikurikirana uko umuryango wayo wagiye uhinduka, igaragaza imibanire y’ingagi, uko zirera abana n’uko zibana mu matsinda.
Ikintu gikora ku mutima muri iyi nkuru ni uko Pablo yigeze kubura nyina akiri muto, ariko ingagi y’ingabo yitwaga Beethoven ikamurera, ikamwitaho kugeza akuze.
Amashusho yafashwe mu gihe cy’imyaka ibiri
Gukora iyi filimi byasabye igihe n’ubwitange. Itsinda ryayikoze ryamaze iminsi irenga 250 rifata amashusho mu gihe cy’imyaka ibiri, mu 2023 na 2024, rikurikirana umuryango wa Pablo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Abakora iyi filimi bagombaga kugenda mu misozi, bagategereza ibihe byiza byo gufata amashusho kandi bakirinda kubangamira ubuzima bw’ingagi.
Amashusho mashya yahujwe n’ayo mu bubiko yafashwe mu myaka yashize, harimo n’ayo Attenborough yafashe ubwo yahuraga na Pablo bwa mbere. Ibi byatumye abayireba babona itandukaniro ry’ibihe n’uko umuryango w’ingagi wagiye ukura.
David Attenborough n’abandi bagize uruhare mu ikorwa ryayo
David Attenborough ni we uvuga iyi filimi, agaruka ku byo yibuka kuva yahura na Pablo mu 1978. Ni filimi yayobowe na James Reed, wamenyekanye muri filimi My Octopus Teacher, naho Alastair Fothergill aba mu bayikoze.
Yakozwe na Silverback Films ku bufatanye na Appian Way Productions, sosiyete yashinzwe na Leonardo DiCaprio.
U Rwanda na rwo rwagize uruhare muri uyu mushinga binyuze mu bufatanye bwa RDB na Dian Fossey Gorilla Fund. Abanyarwanda batanu n’Umunya-Uganda umwe na bo babonye amahirwe yo kugira uruhare mu bikorwa byo gukora iyi filimi no kunguka ubunararibonye.
Igihembo cyongeye kwibutsa isi agaciro k’ingagi zo mu Rwanda
Ku wa 22 Ukwakira 2026, iyi filimi yegukanye Golden Panda Award ya Best Overall Production muri Wildscreen Panda Awards 2026, ibihembo bizwi mu rwego rwa filimi zigaruka ku bidukikije n’inyamaswa.
Akanama nkemurampaka kashimye uburyo iyi filimi yahuje amateka y’ingagi zo mu bisekuru bitandukanye n’ubuhanga mu gufata amashusho.
Iyi ntsinzi yongeye kugaragaza ko inkuru zishingiye ku butunzi kamere bw’u Rwanda zishobora kugira umwanya ukomeye mu ruganda mpuzamahanga rwa filimi mbarankuru.
Inkuru irenze filimi
Icyo iyi filimi igaragaza ni uko ingagi zo mu Rwanda atari inyamaswa zikurura ba mukerarugendo gusa. Zifite amateka, imibanire n’ubuzima bw’imiryango bishobora gukorwamo inkuru zikomeye.
Kuba inkuru ya Pablo yarakomeje gukurikiranwa mu gihe cy’imyaka hafi 50, ikaza guhinduka filimi yahawe igihembo mpuzamahanga, ni urugero rw’uburyo ibikorwa byo kubungabunga ibinyabuzima bishobora no kugira uruhare mu kumenyekanisha Igihugu.
Kuri u Rwanda, ni andi mahirwe yo kwerekana ubwiza bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’agaciro k’ingagi zo mu misozi miremire.
Inkuru ya Pablo yerekana ko rimwe na rimwe amateka y’inyamaswa imwe ashobora kuvamo inkuru ikora ku mitima ya miliyoni z’abantu, ikanatumye isi yongera kwitegereza ubutunzi kamere bw’u Rwanda.


Yanditswe na: UWITONZE Hervine





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE