Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yari ari gutebya ubwo yingingaga umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Njyarugamba ya UFC, Dana White, ngo amuhe akazi ko kuba Umuvugizi mu by’Itangazamakuru mu biro bye.
Perezida Trump yavuze ko nubwo Dana White yari yakunze icyo gitekerezo, ndetse akagaragaza ko abyishimiye ariko bari barimo kwiganirira batebya batari bakomeje.
Ibi bije nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social asaba Dana White kwemera ako kazi ngo kuko azagakora neza kurusha abandi bose.
Nyuma y’ayo magambo, White na we yavuze ko kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2026, afitanye inama na Trump ariko ntiyigeze atangaza ibyo baganiraho.
Gusa Perezida Trump yavuze ko ibyo kumuha akazi atari akomeje agira ati: “Nari ndi gutebya gusa. Ariko Dana yakunze icyo gitekerezo kandi ni umuntu mwiza cyane.”
Umwanya w’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika nta muntu uwukoramo kuva mu Ukwakira, ubwo Katie Zacharia yasezeraga atawumazeho iminsi itanu akora, aho yari yasimbuye Karoline Leavitt, wari kuri uwo mwanya kuva Trump yatangira manda ye ya kabiri.
Icyifuzo Trump yagejeje kuri Dana White cyaje nyuma y’uko Ishyaka ry’Abarepubulike ritsinzwe bikomeye mu matora aho ryatakaje ubwiganze mu mitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko.
Dana White ayobora Ishyirahamwe ry’Imikino Njyarugamba ya UFC, n’irushanwa ry’imikino yo guterana ibipfunsi mu maso, (Slap Fighting) ndetse aherutse no gutangiza ikigo gitegura imikino y’iteramakofe cyitwa Zuffa Boxing.
White kandi ari mu bagize inama y’ubuyobozi bw’ikigo cya Meta, gifite imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram na WhatsApp.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE