Zari Hassan yagizwe ambasaderi w’isuku muri Zanzibar

Zari Hassan yagizwe ambasaderi w’isuku muri Zanzibar

Umunyamideli akaba n’umushoramari ukomoka muri Uganda, Zari Hassan, yagizwe ambasaderi ushinzwe guteza imbere isuku  n’isukura muri Zanzibar, mu rwego rwo gushishikariza abaturage kurengera ibidukikije no kwimakaza umuco w’isuku rusange.

Ibi byatangajwe ku wa 9 Ugushyingo 2026, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro irushanwa rya Kitwana Usafi Cup, wabereye muri Hoteli yitwa Golden Tulip Zanzibar Airport Hotel, i Unguja.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imiyoborere y’Akarere, Inzego z’Ibanze n’Amashami Yihariye, Idrissa Kitwana Mustafa ni we watangaje ishyirwaho rya Zari muri izo nshingano, anashimira uruhare rwe mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati: “Zari Hassan ni urugero rwiza ku bandi kubera ibikorwa bye byo gufasha abakobwa, by’umwihariko abanyeshuri, kubona ibikoresho by’isuku bibafasha mu gihe cy’imihango. Twizeye ko ibikorwa bye bizashishikariza abandi gufasha abaturage no kugira uruhare mu guteza imbere isuku n’imibereho myiza yabo.”

Kitwana Usafi Cup ni gahunda igamije gufasha Zanzibar kurushaho kurangwa n’isuku, haba mu baturage bahatuye ndetse no mu bakerarugendo bayisura. Ibi biteganyijwe kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurushaho gukurura ba mukerarugendo.

Mu kwakira izo nshingano, Zari Hassan yashimiye abamugiriye icyizere, agaragaza ko atewe ishema n’icyo cyubahiro.

Yagize ati: “Murakoze cyane. Ndishimye cyane kandi ibi bisobanuye icyubahiro gikomeye kuri njye. Ndabyakiriye, murakoze cyane.”

Mu cyumweru cyabanjirije uwo muhango, Zari yari yagiriye uruzinduko muri Zanzibar aho yafatanyije na kompanyi ya Softcare Tanzania ndetse na Mr Semate mu kugeza ibikoresho by’isuku ku bangavu bo mu miryango ikennye, bibafasha kwita ku isuku yabo mu gihe cy’imihango.

Zari amaze imyaka myinshi akorana na Softcare mu bikorwa bigamije gufasha abakobwa n’abangavu bakomoka mu miryango itishoboye kubona ibikoresho by’isuku. Bimwe muri ibyo bikorwa byibanda ku banyeshuri bo mu mashuri atandukanye yo muri Tanzania, kugira ngo imihango itababera imbogamizi mu kwiga no mu buzima bwa buri munsi.

Zanzibar isanzwe iha bamwe mu banyamahanga inshingano zo kuba ba Ambasaderi mu bukangurambaga butandukanye. Mu bahawe izo nshingano harimo Alois Inninger ukomoka mu Budage, wagizwe Ambasaderi w’ubukerarugendo wa Zanzibar mu 2025, na Zubin Karkaria ukomoka mu Buhinde, wahawe izo nshingano mu 2022 hamwe n’abandi.

Izi nshingano zitangwa hagamijwe gukoresha ubwamamare n’ubushobozi bw’abantu bazihabwa mu gukangurira abandi gushyigikira gahunda zitandukanye, zirimo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Guhabwa inshingano zo kuba Ambasaderi w’ubukangurambaga ntibishingira gusa ku kuba umuntu akomoka mu gihugu runaka. Abatoranywa bashobora kuba ari ibyamamare bifite izina rizwi n’ubushobozi bwo kugera ku bantu benshi. 

Harebwa kandi uruhare bagira mu bikorwa bijyanye n’intego z’ubukangurambaga, icyizere abaturage babafitiye, ubwamamare bwabo ndetse n’ubushake bwo gukoresha izina ryabo mu gukangurira abandi gushyigikira iyo gahunda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Trump yivuguruje ntagihaye akazi Dana 9 Ugushyingo 2026 Saa 16:07
  2. Elie Ganijuru na Muhire Kevin mu bakinnyi batanu bakuwe mu Mavubi azakina na Mali 9 Ugushyingo 2026 Saa 15:56
  3. Mugaara Aubea: “Birasanzwe” igamije guhindura imyumvire ku bafite ubumuga 9 Ugushyingo 2026 Saa 15:45
  4. Ishusho y’uko umuziki nyarwanda urimo kwaguka 9 Ugushyingo 2026 Saa 15:19
  5. Byiringiro Lague yatawe muri yombi 9 Ugushyingo 2026 Saa 14:52