Byiringiro Lague yatawe muri yombi

Byiringiro Lague yatawe muri yombi

Umukinnyi Byiringiro Lague wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yahamirije Imvaho Nshya ko Byiringiro akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Ati: “Mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira iryo ku wa 8 Ugushyingo 2026, Byiringiro Lague yafunzwe akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi. Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Runda.”

CIP Kamanzi avuga ko uko Byiringiro yakoze icyaha ndetse n’impamvu yatumye agikora, bikirimo gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Murenge wa Runda.

Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo busaba abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo kuko uwo bigaragaweho afatwa agafungwa.

Gukubita no gukomeretsa ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (yahinduwe n’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023) ihanisha igihano cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake hakurikijwe uburemere bw’ingaruka z’icyaha.

Umuntu wese ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku amezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu kuva ku 100.000 FRW kugeza kuri 300.000 FRW.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe, cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, igifungo kiba kuva ku umwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu kuva kuri 300.000 FRW kugeza kuri 500.000 FRW.

Iyo gukubita no gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo yikorera (bidahoraho), igifungo kiba kuva ku imyaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu kuva kuri 500.000 FRW kugeza kuri 1.000.000 FRW.

Byiringiro yakiniye amakipe arimo APR FC, Police FC, ikipe y’Igihugu Amavubi, Sandvikens IF yari mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède n’andi makipe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Trump yivuguruje ntagihaye akazi Dana 9 Ugushyingo 2026 Saa 16:07
  2. Elie Ganijuru na Muhire Kevin mu bakinnyi batanu bakuwe mu Mavubi azakina na Mali 9 Ugushyingo 2026 Saa 15:56
  3. Mugaara Aubea: “Birasanzwe” igamije guhindura imyumvire ku bafite ubumuga 9 Ugushyingo 2026 Saa 15:45
  4. Zari Hassan yagizwe ambasaderi w’isuku muri Zanzibar 9 Ugushyingo 2026 Saa 15:35
  5. Ishusho y’uko umuziki nyarwanda urimo kwaguka 9 Ugushyingo 2026 Saa 15:19