Triathlon: Irushanwa rya gatatu muri uyu mwaka rigiye kubera i Gicumbi

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 3, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Kuri iki Cyumweru taliki 04 Nzeri 2022, ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF” ryateguye irushanwa rya gatatu muri uyu mwaka w’imikino rikaba rigiye kubera mu Karere ka Gicumbi “Gicumbi Duathlon National Championship Challenge 2022”.

Ubusanzwe umukino wa Triathlon ukomatanya imikino 3 irimo koga, kunyonga igare no Gusiganwa n’amaguru  gusa kuri iyi nshuro  hazakinwa imikino 2 gusa ari yo kunyonga igare no kwiruka “Duathlon”.

Abazitabira isiganwa bazasiganwa kilometero 27,5 ni ukuvuga kilometero 5 mu kwiruka n’amaguru nyuma bakurikizeho gusiganwa ku igare (20 km) basoze basiganwa ku maguru (2.5 km).

Iri rushanwa ni irya 3 rigiye kuba nyuma y’irushanwa ryabereye i Karongi ndetse n’iriheruka ryabereye i Huye “Huye Duathlon Liberation Challenge 2022” taliki 03 Nyakanga 2022.

Mu Karere ka Gicumbi ni inshuro ya kabiri hagiye kubera irushanwa rya “Duathlon” kuko ku nshuro ya mbere ryahabereye mu Kwakira 2021 aho Hakizimana Félicien mu bagabo na Mutimukeye Saidati  mu bagore ari bwo bitwaye neza.

Muri uyu mwaka w’imikino irushanwa riheruka “Huye Duathlon Liberation Challenge 2022”  ryegukanwe na Hakizimana Felicien mu bagabo na Mutimukeye Saidati  mu bagore.

Iri rushanwa “Gicumbi Duathlon National Championship Challenge 2022” rigiye kuba nyuma y’aho u Rwanda rwakiriye irushanwa ku rwego mpuzamahanga mu mukino wa Triathlon “IRONMAN 70.3 Rwanda 2022” ryabeye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba taliki 14 Kanama 2022.

Banner 2
  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 3, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE