Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 16,4 Frw mu minsi 5

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 16,4 Frw mu minsi 5

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati y’itariki 26 na 30 Ukwakira  2026 byinjije miliyoni 11,1 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zirenga 16,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imibare NAEB yatangaje mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2026 igaragaza ko muri icyo gihe cy’iminsi itanu, u Rwanda rwohereje hanze toni 9 486 z’ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

 Ikawa yakomeje kuza ku isonga mu byinjirije u Rwanda amafaranga menshi, aho toni 557 zoherejwe mu mahanga zinjije miliyoni 4,2 z’amadolari ya Amerika.

Icyayi na cyo cyagize uruhare rukomeye mu kwinjiriza Igihugu amadovize, aho toni 404 zoherejwe mu mahanga zinjije miliyoni 1,1 z’amadolari.

Mu bindi bicuruzwa byoherejwe mu mahanga harimo imbuto, aho toni 716 zinjije amadolari 625 670, zikaba zaroherejwe mu bihugu birimo u Bwongereza, u Buholandi, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ibihugu bya Afurika.

Ibikomoka ku bworozi byoherejwe mu bihugu bitandukanye bya Afurika byari bifite uburemere bwa toni 361, byinjiriza u Rwanda amadolari ya Amerika 595 000.

Imboga na zo zoherejwe mu mahanga zari zifite uburemere bwa toni 253, zinjiza amadolari ya Amerika 344 387. Mu masoko yazo harimo u Bwongereza, u Bufaransa, u Buhinde, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bubiligi n’ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Indabo na zo ziri mu bicuruzwa byoherejwe mu mahanga, aho toni 10 zinjije amadolari ya Amerika 53 828, zikaba zaroherejwe mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, u Buholandi n’u Bwongereza.

Muri rusange ibicuruzwa byose byinjije u Rwanda miliyoni 11.1 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyari zirenga 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RDB yasabye abatetsi b’umwuga kuwunoza mu guhesha ishema u Rwanda 2 Ugushyingo 2026 Saa 14:06
  2. AI yifashishwa mu gutunganya muzika mu mboni z’abawukora n’abakunzi bawo 2 Ugushyingo 2026 Saa 13:47
  3. Sobanukirwa ibimenyetso byo gucura k’umugore 2 Ugushyingo 2026 Saa 12:16
  4. Indirimbo InshaAllah ya The Ben yajuje miliyoni 10 z’abayirebye kuri YouTube 2 Ugushyingo 2026 Saa 12:15
  5. USA:  Impanuka y’indege yahitanye abantu icyenda 2 Ugushyingo 2026 Saa 11:57