Abantu icyenda bahitanywe n’impanuka y’indege yihariye (Private Jet) yo mu bwoko bwa Learjet, yabereye mu Majyepfo ya Leta ya Florida, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku gicamunsi cyo ku wa 01 Ugushyingo 2026.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege (FAA) cyatangaje ko iyo ndege yari yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Austin-Bergstrom, muri Leta ya Texas, yerekeza ku Kibuga cy’Indege cya North Eleuthera, muri Bahamas, ariko iza kugwa mu gace gatuwe n’abaturage mu Ntara ya Palm Beach, muri Leta ya Florida.
Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje iyo ndege ihanuka mu kirere ikagwa hasi hafi y’umuhanda igahita ikongoka.
Guverineri wa Leta ya Florida, Ron DeSantis ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’iyo mpanuka yavuze ko ari ibyago kandi akurikije amashusho y’iyo mpanuka biteye ubwoba kuko bisa nk’aho ari igisasu cyaturitse.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ipererereza ku mpanuka zo mu bwikorezi, (NTSB) cyatangaje ko cyatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyayiteye, mu gihe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubwikorezi, Sean Duffy, na we yagaragaje ko ari impanuka ibabaje cyane.
Komiseri w’Intara ya Palm Beach, Joel Flores yavuze ko iyi mpanuka yasize umwobo munini cyane ku butaka yaguyeho hafi y’umuhanda kandi ari agace gatuyemo inzu zimukanwa, (mobile homes), avuga ko abantu bagera kuri 600 bari bahatuye bari kwimurwa by’agateganyo mu gihe aho impanuka yabereye hagitungaywa.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE