Ubuzima bw’abagore bajyanwa mu Igororero batwite n’abafitemo abana (Video)

Ubuzima bw’abagore bajyanwa mu Igororero batwite n’abafitemo abana (Video)

Iyo umugore yinjiye mu Igororero atwite, afite umwana ukiri ku ibere,hari igihe kigera agatandukana n’umwana bitewe nuko igihe cye cyo kugumana na nyina mu Igororero kirangiye, aha ni igihe umwana agejeje imyaka itatu y’ubukure. Ababyeyi bahuza bate kubyara, kurera no gutandukana n’abana ari na ko bakomeza igihano cyabo?

Igororero rya Musanze ricumbikiye abasaga 4 000, barimo abagore basaga 918, muri bo 9 baratwite, abasaga 76 bafite abana ndetse bonsa, aba bana 78 barimo abahungu 31 ndetse n’abakobwa 47 mu gihe harimo umwe ufite impanga.

Imvaho Nshya yasuye iri Gororero bamwe muri aba bagore bayibwira ubuzima babayemo uhereye ku bakatiwe batwite, abari bafite abana bacyonka kugera ku wageze igihe cyo kumwohereza mu muryango kuko igihe cyo gutandukana nawe cyari kigeze.

Uwamenye ko atwite ageze mu Igororero

Nyiransengiyumva Jacqueline, wo mu Karere ka Gakenke, avuga ko yinjiye mu Igororero atazi ko atwite, kuko yabimenye ubwo yari amaze gutabwa muri yombi akazanwa muri iryo Gororero.

Mbere yo kuzanwa muri Igororero, yari yaragabiwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, akaba yari n’umuhinzi.

Yagize ati: “Ntabwo nari nzi ko ntwite. Nabimenye ngize isereri ndi kuzanwa mu Igororero, mpageze baradupimye basanga ndatwite, bahise batangira kumpa intungamubiri zikenewe zirimo igikoma, amata, imbuto, imboga n’ibindi kugira ngo ngire ubuzima bwiza hamwe n’umwana.”

Avuga ko mu ijoro rye rya mbere yumvaga afite ubwoba, atekereza ko ubuzima bwe n’ubw’umwana yari atwite buhindutse burundu, ariko uburyo yakiriwe bwamufashije kwakira ubuzima bushya.

Ati: “Nkigera hano bahise bampa ibirayi n’indagara, mpita mvuga nti nkwiriye kwiyakira, naha ni murugo.”

Akomeza avuga ko yishimira uburyo yitabwaho, kuko hari ibyo ahabwa atari gushobora kubona buri munsi iyo aza kuba akiri mu rugo, birimo inyama, amata, imbuto n’imboga n’ibindi.

Yongeraho ko no kwisuzumisha kenshi gukurikirana ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite bimufasha kumva atekanye.

Hari uwinjiranye umwana w’amezi atandatu mu Igororero

Mukamutesi Valentine, ukomoka mu Karere ka Burera, yinjiye mu Igororero afite abana batatu, ariko azana umwe wari ukiri muto, abandi babiri abasiga mu rugo babana na se.

Avuga ko yazanywe mu Igororero azira gucuruza ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, yavanaga muri Uganda. Yafashwe nyuma y’amakuru abaturage batanze ubwo yari ari kuyicuruza iwe mu rugo.

Igihe yageraga mu Igororero, umwana yazanye yari afite amezi atandatu. Avuga ko yakiriwe neza, agahabwa ibyo akeneye kugira ngo akomeze gukura neza.

Yagize ati: “Mbayeho neza, bamfashe neza, nageze hano mpasanga abandi babyeyi bafite abana, ndiyakira, umwana wanjye afite uburenganzira busesuye, yahawe imfashabere kuko nahageze agize amezi atandatu, nahabwaga amata, igikoma n’ibyo kurya birimo intungamubiri byiganjemo inyama n’indagara.”

Hari uwatandukanye n’umwana agejeje imyaka itatu

Ishimwe Mignone, ukomoka mu Karere ka Rubavu, ni umwe mu bagore bageze aho batandukana n’abana bari barazanye mu Igororero, bakoherezwa mu miryango kugira ngo bakomeze kurererwa hanze yaryo.

Yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Avuga ko yakoranaga n’umuntu wamuzaniraga urumogi arukuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na we akarujyana i Kigali aruhishe mu myambaro kugira ngo arugeze ku baguzi. Yongeraho ko hari igihe yahembwaga amafaranga y’u Rwanda 30 000, ubundi 50 000 ku munsi.

Igihe yatabwaga muri yombi agiye kuzanwa mu Igororero, yari afite umwana w’umwaka n’igice. Avuga ko yumvaga ko ubuzima bwe n’ubw’umwana burangiye, kuko atatekerezaga uko azashobora kumwitaho muri icyo gihe.

Yagize ati: “Bitewe n’ubuzima umuntu aba arimo, numvaga ko ubuzima bwanjye n’ubw’umwana wanjye burangiye, cyane ko n’ubundi nari narabigiyemo kubera umwana, nahise mvuga nti ubwo nyine tugiye gupfira mu Igororero.”

Uko yakiriwe byahinduye uko yumvaga ubuzima bwo mu Igororero.

Ishimwe avuga ko akihagera yatunguwe n’uburyo yakiriwe, kuko yasanze hari ubufasha buhabwa ababyeyi n’abana babo, burimo ibiribwa, amata, imbuto, amasabune n’imyambaro.

Ati: “Nkigera mu Igororero ibyo nari niteze byarahindutse, batwakiranye ubwuzu, umwana wanjye bakajya bamuha ibyo kurya, amata, imbuto, SOSOMA, amasabune yo kumukorera isuku n’imyenda. Batwitagaho bakadufasha, muri make, RCS ni iyo gushimirwa kuko yatumye dusubirana ubuzima twari tuzi ko burangiye.”

Avuga ko no mu buzima bwa buri munsi, umwana yitabwagaho mu buryo bukwiye, kuva mu gitondo igihe cyo kumwuhagira, kugeza ku mafunguro n’ibindi bikoresho by’isuku.

Yongeraho ko ibyo umwana yari akeneye byose yabibonaga, n’umubyeyi wonsa agahabwa ibyo akeneye kugira ngo akomeze kumwitaho.

Gutandukana n’umwana byamusigiye impungenge

Igihe cyaje kugera umwana we yujuje imyaka itatu, biba ngombwa ko ava mu Igororero akajya kurererwa mu muryango.

Ishimwe avuga ko gutandukana na we byamugoye, kuko yari amaze igihe amurera buri munsi, akaba yarahangayikishijwe n’uko azamwakira ndetse niba atazibagirwa ko ari nyina.

Yagize ati: “Ntabwo numvaga ko umwana wanjye atekanye kandi amvuye mu biganza, icyo nabwiye nyirasenge wari umujyanye ni uko atazatuma umwana wanjye anyibagirwa nka nyina, kuko numvaga ntazongera kumubona.”

Avuga ko nyuma y’ukwezi kumwe umwana yongeye kugarurwa mu Igororero, akongera kumubona, na we akamwibuka, bakishimana.

Ati: “Uyu munsi ni isabukuru ye, yujuje imyaka itanu kandi ndacyamubona. Ibyo byose mbikesha ubuyobozi bw’Igororero rya Musanze ndetse n’ubuyobozi bwa RCS muri rusange.”

Mu gusoza, Ishimwe yagiriye inama urubyiruko kwirinda ibyaha, cyane cyane ibiyobyabwenge, avuga ko kwishora mu bikorwa nk’ibyo bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu no ku muryango we.

Ati: “Nari inkumi, iyo numvira ababyeyi simba ndi aha. None nzasanga umwana wanjye afite imyaka 17.”

Igororero rya Musanze ricumbikiye abasaga 4 000 barimo abagore basaga 900
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Yago Pon Dat yeruye asaba imbabazi Bruce Melodie 30 Ukwakira 2026 Saa 17:36
  2. “Bisesero, The Hills of Resistance” – Filime igiye gusohoka izagaragaza ubutwari bw’Abatutsi birwanyeho muri Jenoside 30 Ukwakira 2026 Saa 17:28
  3. U Rwanda na Turkey mu isabukuru y’imyaka 103 30 Ukwakira 2026 Saa 15:59
  4. Kigali: Agakiriro ka Kabuga, Isoko rya Gahoromani n’Umukindo wa Gisozi byafunzwe 30 Ukwakira 2026 Saa 14:58
  5. Rayon Sports yikomye itangazamakuru ryibasira abakinnyi bayo 30 Ukwakira 2026 Saa 13:38