Yago Pon Dat yeruye asaba imbabazi Bruce Melodie

Yago Pon Dat yeruye asaba imbabazi Bruce Melodie

Umuhanzi ubifatanya n’itangazamakuru, Yago Pon Dat yashyize yiyemeza gusaba imbabazi mugenzi we Bruce Melodie mu buryo bweruye ku bijyanye n’uko bari bamaze igihe babanye nabi byashingiye ku biganiro yakoze kuri Bruce Melodie.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cy’itariki 30 Ukwakira 2026, Yago yasabye imbabazi Bruce Melodie amubwira ko ibyaba byose bakiri abavandimwe  ndetse amuha icyubahiro.

Yanditse ati: “Muvandimwe wanjye Bruce Melodie ndagusuhuje. Ubu ni ubutumwa ntanze ku mugaragaro, mbuvanye ku mutima kandi nicishije bugufi. Nongeye kugusaba imbabazi by’ukuri ku byabaye hagati yacu. ririya hangana ntiryari bikenewe. Uracyari umuvandimwe wanjye, nanjye ndi umuvandimwe wawe, uko ibintu byaba bimeze kose.Urakoze mwami Bruce Melodie (B.M).”

Umubano wa Bruce Melodie na Yago Pon Dat watangiye kuzamo agatotsi muri Kanama 2025, ubwo Yago yatangiraga kunenga uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga. Bruce Melodie yavuze ko atazi neza icyo yaba yarakoreye Yago, ariko ko yari yaramubabariye, nubwo batari baricaranye ngo baganire ku bibazo byabo. Amakimbirane yabo yongeye gukara muri Nzeri 2026, ubwo Yago yanengaga indirimbo ya Bruce Melodie yise Irya 4.

Ku wa 15 Ukwakira 2026, Yago yatangaje ko umuyoboro we wa YouTube, YAGO TV SHOW, wari umaze guhabwa ibihano bitatu bijyanye n’ikoreshwa ry’ibihangano bya Bruce Melodie, bityo ukaba ushobora gufungwa burundu. Yago yavuze ko ibyo birego byari bifitanye isano n’ibiganiro yari yaragiranye n’uyu muhanzi, ahita afata icyemezo cyo gusiba ibiganiro byose bimuvugaho. 

Bruce Melodie yahakanye ko atari we ubwe watanze ibyo birego, avuga ko kompanyi yo muri Amerika yaguze alubumu ye Colorful Generation ari yo yari ikurikiranye ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibihangano biyiriho. Nyuma y’uko Yago asabye imbabazi ku wa 20 Ukwakira, umuyoboro we wongeye kuboneka kuri YouTube ku wa 29–30 Ukwakira 2026.

Yago Pon Dat kandi yari aherutse kugenera Abanyarwanda  ubutumwa busaba imbabazi ku bijyanye n’ikiganiro yari yakoze agakoresha amwe mu magambo arimo ivangura asaba imbabazi avuga ko bitari bikwiye ku muranga agereranyije n’amateka u Rwanda rwanyuzemo. Nubwo ariko yagennye ubwo butumwa akanakomoza kubyo yari yavuze mu kiganiro ku ndirimbo ya Bruce Melodie ‘Itageko rya 4’ ariko ntiyerura ngo asabe Bruce Melodie imbabazi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. “Bisesero, The Hills of Resistance” – Filime igiye gusohoka izagaragaza ubutwari bw’Abatutsi birwanyeho muri Jenoside 30 Ukwakira 2026 Saa 17:28
  2. U Rwanda na Turkey mu isabukuru y’imyaka 103 30 Ukwakira 2026 Saa 15:59
  3. Kigali: Agakiriro ka Kabuga, Isoko rya Gahoromani n’Umukindo wa Gisozi byafunzwe 30 Ukwakira 2026 Saa 14:58
  4. Rayon Sports yikomye itangazamakuru ryibasira abakinnyi bayo 30 Ukwakira 2026 Saa 13:38
  5. Bamwe mu bagore baracyagorwa no kutagira ubumenyi kuri ‘Menopoze’ 30 Ukwakira 2026 Saa 13:22