Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye guhora bisuzuma no gutekereza ku buryo barushaho kunoza imikorere, bijyanye n’impinduka z’ibihe n’inshingano baba bafite.
Yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bakuru baherutse gushyirwa mu nshingano zitandukanye, mu muhango wabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro.
Perezida Kagame yashimiye abo bayobozi kuba bemeye inshingano zo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, abibutsa ko uko ibihe bihinduka ari na ko hakenewe kwisuzuma no guhindura imikorere.
Yagize ati: “Hari abarahiye ari bwo bwa mbere cyangwa se abari mu zindi nzego ziteza imbere Igihugu, birumvikana birazwi ntabwo ari ngombwa kubisubiramo.
Iteka ibihe biha ibindi, umwaka ushira tujya mu wundi mushya, ari inshingano twaba dusanzwe turimo n’izindi nshya duhamagariwe. Icy’ingenzi cyane ni uguhitamo kwisuzuma ubwacu, tumenya ibihe twabikoraga dute? Ibi bindi se tugiyemo biradusaba igihe kingana iki?”
Yashimangiye ko kwisuzuma no guharanira kunoza imikorere ari inshingano ireba abayobozi bose, kugira ngo bajyane n’ibihe kandi bakomeze kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.
Mu bayobozi barahiye harimo Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith wagizwe Umusenateri, Mukashyaka Claudette wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Kubwimana Gratien wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE