Umujyi wa Kigali wafunze by’agateganyo inyubako eshanu zirimo Agakiriro ka Kabuga, Umukindo wa Gisozi, Comejoga yo ku Gisozi, inyubako ya ASMMS Ltd iherereye mu Karere ka Kicukiro n’Isoko rya Gahoromani, kubera kutuzuza ibisabwa mu gukumira inkongi z’umuriro.
Umujyi wa Kigali watangaje ko izi nyubako zifite ibibazo bijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi, bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 30 Ukwakira 2026, Umujyi wa Kigali wavuze ko izi nyubako zizafungwa guhera ku mugoroba wo ku wa 31 Ukwakira 2026.
Wihanangirije ba nyir’izi nyubako ko batemerewe kwishyuza abakoreramo ubukode bw’iminsi yose bazaba bamaze zifunze.
Itangazo rigira riti: “Ba nyiri izi nyubako ntibemerewe kwishyuza ubukode bw’iminsi yose inyubako zizaba zifunze, kandi abafitemo ibyakwangirika cyangwa ibyihutirwa bifuza gukuramo na bo barasabwa kubikora mbere y’uko izi nyubako zifungwa.”
Umujyi wa Kigali wasabye ba nyir’izi nyubako n’abazicunga kwihutira gushyira mu bikorwa ingamba basabwe zo gukumira inkongi, kugira ngo ubuzima bw’abantu burindwe kandi ibikorwa by’ubucuruzi bisubukure.
Mu kiganiro, Imvaho Nshya iherutse kugirana na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi, ryagaragaje ko mu bugenzuzi rikora ahanini risanga inkongi ziterwa n’inyubako zitujuje ibisabwa, gusudira hafi y’ibikoresho byaka vuba, gucomeka ibikoresho byinshi by’amashanyarazi ku gikoresho kimwe kidafite ubushobozi buhagije, kubika ibikoresho nabi no kwegeranya ibintu bishobora guteza inkongi.
Polisi yagaragaje kandi ko imikoreshereze mibi y’amashanyarazi ishobora guteza inkongi, cyane cyane mu duce dukorerwamo ubucuruzi n’inganda, aho usanga abantu benshi bacomeka imashini zikoresha ingufu nyinshi ku gikoresho kimwe, kirenze ubushobozi bwacyo.
Yasabye Abanyarwanda kwirinda imyitwarire ishobora guteza inkongi no kumenya uko bitwara mu gihe ihiye.
Yabagiriye inama yo kugira kizimyamwoto mu kazi no mu ngo zabo, ndetse bakagira n’akaringiti kabugenewe kazimya gaze mu gihe itombotse.
Polisi yanibukije abaturage ko mu gihe habaye inkongi bakwiye kwihutira gutabaza bahamagara nimero zitishyurwa zirimo 111, 112 cyangwa 078831120.
Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi, igaragaza ko kuva mu 2021 kugeza muri Nzeri 2026, mu Rwanda habaye inkongi 1 798 zibasiye ibikorwa bitandukanye, zihitana abantu 47, abandi 166 barakomereka.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE