Flávio Bolsonaro watsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Brazil na Perezida Luiz Inácio Lula da Silva, yamaze kugera i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe n’umuryango we, nyuma yo kuva mu gihugu yanga kwemera ibyavuye mu matora.
Flavio kandi ari gukorwaho iperereza ku birego bya ruswa no kunyereza imisoro.
Flávio Bolsonaro w’imyaka 45, usanzwe ari umusenateri, yageze muri Leta ya Florida kuri uyu wa Gatatu wo ku wa 29 Ukwakira 2026, nyuma yo kunyura muri Argentine no muri Ecuador, nk’uko amakuru y’ingendo z’indege abigaragaza.
Yari kumwe n’umugore we n’abakobwa babo babiri. Bageze muri Amerika nyuma y’umunsi umwe ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bubahaye viza ibemerera kuba muri iki Gihugu.
Abanya-Brazil bagaragaje ibitekerezo bitandukanye
Guhunga Igihugu kwa Bolsonaro kwakiriwe mu buryo butandukanye n’abaturage bo mu mujyi wa Rio de Janeiro, aho bamwe bagaragaje ko bashyigikiye icyemezo cye cyo kuva mu gihugu, mu gihe abandi bamunenze bavuga ko yagombaga kuguma muri Brazil akabazwa ibyo akekwaho.
Andréia Cunha, umugore w’imyaka 50 ukora mu bijyanye n’ubucuruzi, yavuze ko yumva impamvu Bolsonaro yahisemo kuva mu gihugu, ashingiye ku byo yise itotezwa akorerwa.
Yagize ati: “Ku giti cyanjye, nanjye nari kubigenza kuriya, kuko itoteza riri hano rikabije.”
Ku rundi ruhande, Alessandro Almeida, umukozi ushinzwe gusana ibikoresho w’imyaka 48, yabwiye itangazamakuru ko abona kugenda kwa Bolsonaro ari igikorwa cy’ubugwari.
Yagize ati: “Yagombye kuba ahanganye n’ingaruka z’ibyo yakoze ari hano, aho kujya hanze y’igihugu.”
Ibyaha Bolsonaro akekwaho n’uko yabivuzeho
Flávio Bolsonaro ari gukorwaho iperereza n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Brazil ku birego birimo ruswa, kunyereza amafaranga no kunyereza imisoro.
Urukiko rwari rwategetse ko atanga pasiporo ye isanzwe n’iyo mu rwego rwa dipolomasi bitarenze saa sita z’amanywa ku wa Kabiri.
Mu mashusho yashyize hanze ku wa Mbere, Bolsonaro yamaganye iryo tegeko, avuga ko rishingiye ku nama umuvandimwe we Eduardo yaba yaratanze, ko naramuka atsinzwe amatora azava mu gihugu.
Yagize ati: “Sinigeze mbivuga. Ese ibyo birahagije kugira ngo banyake Pasiporo yanjye? Ubutabera ni ubwo?”
Ntibyahise bisobanuka niba yarubahirije itegeko ryo gutanga pasiporo ze. Icyakora, mu ijoro ryo ku wa Kabiri, abamushyigikiye batangaje ko afite n’indi pasiporo yo mu Butaliyani.
Trump yagaragaje ko amushyigikiye
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko atazagira ikibazo cyo kwakira Bolsonaro n’umuryango we muri Amerika, abasobanura nk’abantu beza.
Trump, usanzwe ari inshuti ya politiki ya Bolsonaro, yanenze ibyavuye mu matora ya Brazil, avuga ko abona ayo matora yararanzwe no kutanyura mu mucyo.
Ibi Trump yabigarutseho ku wa Gatatu ubwo yari ku kigo cy’indege cya gisirikare cya Joint Base Andrews muri Leta ya Maryland, nyuma y’urugendo rwo kwiyamamariza muri Leta ya Texas ku wa Kabiri. Ntiyasobanuye birambuye ibyo yavugaga, ariko yashimangiye ko atashyigikiye ibyavuye muri ayo matora.
Abayobozi b’ibihugu bitandukanye ku Isi n’Umuryango w’Ibihugu by’Amerika (OAS) bemeye ibyavuye mu matora kandi bashimira Luiz Inácio Lula da Silva wongeye gutorerwa kuyobora Brazil.
Lula yatsinze mu cyiciro cya kabiri cy’amatora, atsinda uwo bahanganye ku majwi arenga miliyoni 4,4.
Kugenda kwa Flávio Bolsonaro kwibukije bamwe ibyabaye kuri se, Jair Bolsonaro, na we wagiye muri Florida nyuma yo gutsindwa na Lula mu matora yo mu 2022, mbere yo gusubira muri Brazil nyuma y’amezi atatu.
Flávio Bolsonaro yari asanzwe afitanye umubano wa politiki na Trump, ndetse yasuye White House muri Gicurasi.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE