Shema Ngoga Fabrice uherutse kwegura ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yijeje ko nubwo atakiri muri uwo mwanya azakomeza gushyigikira ibikorwa by’umupira w’amaguru.
Shema yahererekanyije ububasha na Perezida wa FERWAFA w’agateganyo, Me. Claudine Gasarabwe, kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2026.
Ihererekanyabubasha ryabereye ku cyicaro gikuru cya FERWAFA, ryitabirwa n’abagize Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe.
Nyuma y’iki gikorwa, Shema Fabrice yavuze ko azakomeza gukurikira ibikorwa by’umupira w’amaguru, kujya kuri sitade kureba imikino no gushyigikira Ikipe y’Igihugu, Amavubi.
Ati: “Ndashimira abantu bose bamfashije mu nshingano. Ntabwo ngiye kure y’umupira. Nzaza kuri sitade, ndebe imikino kandi nzaherekeza Amavubi mu bihe bitandukanye. Nizeye ko tuzagera mu Gikombe cya Afurika.”
Perezida w’agateganyo wa FERWAFA, Me. Claudine Gasarabwe, yavuze ko bazakomeza gushyira mu bikorwa imihigo bari biyemeje ubwo yatowaga ari kumwe na Shema Fabrice.
Ati: “Umushinga twatangiye dutorwa, ntabwo tuzawuteshukaho. Nibiba ngombwa tuzawunoza ku nyungu z’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Icyo dusabwa ni ugukomeza ubumwe, kugira ubunyamwuga, kunoza umurimo no kwemera kubazwa inshingano.”
Shema Fabrice yeguye ku nshingano ze ku wa 29 Nzeri 2026. Amatora yo gutora uzamusimbura ateganyijwe muri Mutarama 2027.
Kwegura kwe kwabaye nyuma y’uko yari amaze gukatirwa igihano cy’amezi atandatu y’igifungo gisubitswe, ahanishwa n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3 000 000 Frw), mu rubanza rwarebaga ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE