Abanyarwanda 251 batahutse bavuye muri RDC

Abanyarwanda 251 batahutse bavuye muri RDC

Ku wa 29 Ukwakira 2026, Abanyarwanda 251 batahutse bavuye mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bahunga umutekano muke n’imibereho mibi byatewe n’intambara n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.

Muri abo batahutse, 194 banyuze ku mupaka wa Grande Barrière (La Corniche) mu Karere ka Rubavu, 34 banyuze ku mupaka wa Rusizi ya Mbere, mu gihe abandi 23 banyuze ku mupaka wa Kamanyola, mu Murenge wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi.

Abenshi mu batahutse bavuga ko ubuzima bari babayemo butari bworoshye, bitewe n’intambara n’umutekano muke byatumaga bahora bahunga, abana bakabura ibyo kurya bihagije ndetse bamwe bakabura amahirwe yo kujya mu ishuri. Bagaragaje ko bishimiye gusubira mu gihugu cyabo no kongera kubaho mu mutekano.

Sekanshize Dancile, umwe mu batahutse, yavuze ko imibereho muri Minova yari mibi kubera intambara zahoraga zibahungabanya.

Yagize ati: “Twe twari turi muri Minova, ariko nta mahoro twari dufite kuko imibereho itari myiza. Twirirwaga duhunga kubera intambara.

Urabona ko abana bacu basa nabi kubera ko batariye neza, ndetse bamwe ntibagaga. Twishimiye kuba tugeze iwacu.”

Mico Vincent Ally na we yavuze ko bahuye n’ibibazo bikomeye, birimo ibikorwa by’umutwe wa Mai Mai wabasahuraga imyaka bahingaga, bikabaviramo guhunga.

Ati: “Byari bibi cyane. Mai Mai yaraje idutesha umutwe, itwara ibyo twahinze, maze turahunga. Muri iyi minsi ni bwo twabonye abakozi ba HCR, batubwira ko nta kibazo kiri mu Rwanda. Bajyaga baduha amakuru mabi, none dusanze ibintu bitandukanye; wagira ngo hano ni i Burayi.”

Abatahutse kandi bagaragaje ko biteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa bibateza imbere, bakagira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’iry’igihugu muri rusange.

Baraturukundo Pascal, ufite imyaka 28, yavuze ko nubwo yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yiteguye gutangira ubuzima bushya mu Rwanda no kwiyubaka.

Yagize ati: “Mfite imyaka 28. Ni ho navukiye, ariko Papa twaburanye yambwiye ko ari muri Giti, muri Byumba, mu Karere ka Gicumbi. Niteguye gufatanya n’abandi nkiteza imbere, dore ko nkiri muto.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Rwiririza Fred, wakiriye bamwe muri abo Banyarwanda ku mupaka wa Rusizi ya Mbere, yabasabye kuzafatanya n’abo basanze mu gihugu mu bikorwa by’iterambere, igihe bazaba basubiye mu miryango yabo.

Yabasabye kandi gukorana n’abandi, gushaka amakuru aho batumva neza no kwita ku burezi bw’abana babo.

Ati: “Abanyarwanda turi abakozi. Abenshi muri bo baracyari bato, nibagende bakore biteze imbere. Babaze abandi aho badasobanukiwe, batubaze tubayobore. Abana babo bajye mu ishuri bige. Nababwiye ko batasigaye, ahubwo nibatangire bashake uko na bo batera imbere nk’abandi bose.”

Aba Banyarwanda bose uko ari 251 bahise bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, aho bazahabwa inyigisho z’uburere mboneragihugu n’ubundi bufasha bukenewe mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.

Gahunda yo kwakira no gufasha abatahutse igamije kubafasha kongera kwiyubaka, gusubira mu buzima busanzwe no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ubucucike mu magororero y’u Rwanda bwagabanyutseho 8,8% 29 Ukwakira 2026 Saa 16:32
  2. Bugesera: Abatuye hafi y’ahazabera isiganwa rya ‘Formula 1’ biteze amahirwe menshi 29 Ukwakira 2026 Saa 16:21
  3. Flávio Bolsonaro yahungiye muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora muri Brazil 29 Ukwakira 2026 Saa 16:10
  4. Shema Fabrice wayoboye FERWAFA yijeje ko atazajya kure y’umupira w’amaguru  29 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  5. Impamvu Indashyikirwa batumiye Massamba n’Itorero Inyamibwa muri ‘Gakondo Iganze’ 29 Ukwakira 2026 Saa 14:20