Birashoboka kuvugana n’uwapfuye? Icyo Bibiliya n’ubushashatsi bibivugaho

Birashoboka kuvugana n’uwapfuye? Icyo Bibiliya n’ubushashatsi bibivugaho

Ese ujya wikanga amajwi y’umuntu w’apfuye ari kukuvugira iruhande? Cyangwa ukanga gusiba nomero ye utekereza ko umunsi umwe uzamuhamagara akakwitaba, wagera ho yakoreraga cyangwa niba mwarakoranaga ugahora umubona nk’aho agihari, ndetse rimwe na rimwe ukumva ari kukuvugira iruhande? 

Ushobora kuba ujya wibuka igihe yapfiriye ukajyana ndabo ku gituro cye, ukicara hejuru yacyo ucecetse cyangwa ukamuvugisha mu ijwi rituje, wizeye ko amenya ko waje kumusura, cyangwa ukizera ko nubwo yapfuye ariko amaso ye aba areba ibyo ukora byose.

Niba ubyemera gutyo nturi wenyine kuko bamwe bemera ko baganira n’ababo bapfuye mu nzozi n’ahandi abandi bakabihaka, ndetse abemera Bibiliya hari imirongo isobanura urupfu na nyuma yarwo, ndetse hari n’ibyo abashakashatsi bagaragaje.

Umunyamerika, Matt Frasse, yemera ko avugana n’abapfuye

Hashingiwe ku bitekerezo by’Umwanditsi  w’ibitabo n’inkuru  wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa , ‘Matt Fraser’ uzwi  nk’umuntu wemera ko  avugana n’imyuka y’abapfuye, mu nkuru yanditse muri Mutarama 2026,  yemera adashidikanya ko umuntu ukiriho aganira n’abapfuye, igihe yagiye gusura imva zabo cyangwa atanagiyeyo kuko umwuka w’abapfuye utaba ufungiranye mu mva ahubwo izenguruka hose.

Matt Fraser avuga ko amaze imyaka myinshi avugana n’imyuka y’abapfuye, kandi ko yizera ko abapfuye baba mu cyo yita “Isi y’ingufu za roho” kandi  bashobora kujya aho bashaka ndetse bakagaragara aho bikenewe.

Yemera ko iyo ugiye gusura igituro cy’uwapfuye akubona, kandi ashobora no kukubona uri mu rugo ureba ifoto ye, uri mu modoka ugenda  cyangwa uri mu bihe bikomeye, wifuza ko yakuba hafi, kandi urupfu rudakuraho urukundo cyangwa isano iri hagati yawe n’uwo muntu.

Yatanze urugero rw’umugore witwa Deborah, wapfushije umugabo we azize impanuka, aho buri Cyumweru yajyaga gusura imva y’umugabo we, akajyana indabo nshya kandi akamubwira uko icyumweru cye cyagenze.

Avuga ko mu kiganiro yagiranye  na Deborah  agamije kumenya ibyerekeye umugabo we  wapfuye, yamubwiye  ibintu byamwumvishije  ko umugabo we yari azi neza ko umugore we amasura. 

Iyo Deborah yajyaga ku gituro yajyana indabo z’amaroza kuko ari zo umugabo we yakundaga, ariko ngo Deborah yatangaye cyane igihe umugabo we yamusanze  ari mu gikoni nijoro afite agahinda n’ibibazo byinshi kandi yabonaga neza ko atorohewe ngo aramuhumuriza amubwira ko atari wenyine.

Matt avuga ko benshi mu bo baganiriye bemeza ko ababo bapfuye babaherekeza igihe bari ku kazi, bagiye guhaha cyangwa mu gihe barimo gutegura amafunguro. 

Yemeza ko iyo umuntu agiye gusura igituro ikimwemeza ko uwe wapfuye amwumva ari ibimenyetso birimo; kumva  ashyushye bidasanzwe  kandi bitunguranye cyangwa akumva hakonje mu buryo atari yiteze.

Hari abumva ko  hari ubakozeho, ubahobeye cyangwa undi muntu uri hafi yabo, bakumva impumuro idanzwe, bakabona  nk’ikinyugunyugu, inyoni cyangwa ikindi gikoko cyitwara mu buryo budasanzwe,  telefoni igatangra gukora nabi, kumva umutuzo utunguranye, ihumure cyangwa kumva ko utari wenyine.

Nubwo Matt Frasser we yemera ko abapfuye bavugana n’abazima  Bibiliya ibivugaho iki? 

Bibiliya yigisha ko urupfu ari ukuri kandi ko abapfuye bazongera bakazuka ndetse ko iyo umuntu apfuye biba birangiye. Mu kumenya niba umuntu wapfuye ashobora kubona abamusuye cyangwa kumva ibyo bamubwira, nta murongo uvuga mu buryo bweruye  ko abapfuye bose babona cyangwa baganira n’abazima.

Mu gitabo cy’Umubwiriza 9:5 hagira hati: “Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bazi.” Bisobanuye ko abapfuye batagikora ibikorwa byo muri ubu buzima nk’abazima. 

Muri Zaburi 146:4, Havuga ko umuntu iyo apfuye, umwuka we usohoka, agasubira mu butaka, kandi imigambi ye igashira. Bivuze ko  ubuzima bwo ku isi bufite iherezo kandi ko umuntu adakomeza gukora imigambi ye yo mu isi iyo amaze gupfa.

Muri Yobu 14:10–12, Yobu avuga ko  umuntu apfa, umubiri we ukagenda, kandi ko umuntu upfuye atazuka ngo agaruke mu buzima busanzwe bwo ku isi, kugeza igihe cyagenwe.” bivuze ko  urupfu  ari iherezo ry’ubuzima bw’umuntu.

Icyakora hari indi mirongo yo muri Bibiliya igaragaza ko nyuma y’urupfu hazaba umuzuko abantu bakazongera kubaho ubudapfa.

Muri Yohana 11:25–26; Yesu yabwiye Marita ati: “Ni jye kuzuka n’ubugingo; unyizera naho yaba yarapfuye azabaho.” bisobanuye ko  hari  ibyiringiro byo kuzuka no kubona ubugingo binyuze mu kwizera. Hari n’andi masomo agaragaza ko abizera Yesu Kristo batagomba kugira agahinda igihe bapfushije ahubwo bakwiye kugira ibyiringiro  ko hazabaho umuzuko.

Ubushakashatsi bwo bwemera ko abazimu bavugana n’abazima? 

Abashakashatsi  bagiye bakora ubushakashatsi bugamije kumenya niba abantu bapfuye bavugana n’abazima ariko nta gihamya mu bya siyansi bigeze babona. 

Ubushakashatsi bw’abahanga mu by’imitekerereze barimo Ciaran O’Keeffe na Richard Wiseman  burimo ubwakozwe  mu 2005,  bwagaragaje ko ibizamini bakoze ku bantu bavuga ko bashobora kuvugana n’abapfuye bitatanze ibimenyetso bishimangira  ko ibyo bavuga ari ukuri.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu Ukwakira 2020, mu kinyamakuru Schizophrenia Bulletin, bwiswe; ‘Sensory and Quasi-Sensory Experiences of the Deceased in Bereavement: An Interdisciplinary and Integrative Review’ bwasuzumye ibyegeranyo by’ubushakashatsi ku bantu bapfushije ,ariko Abashakashatsi basanze ibyo byiyumvo bishobora gusobanurwa cyangwa kuza kubera amateka y’umuntu, isano yari afitanye n’uwapfuye, umuco n’imyemerere ye. 

Ibyo bigaragaza ko abashakashatsi bose batabivugaho rumwe bityo ko ari ibintu bikomeje gukorwaho ubushakashatsi, icyakora mu gihe abashakashatsi bazahuriza hamwe igisubizo bizagarukwaho mu zindi nkuru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Urukiko rwategetse ko umwana wa Ishimwe Vestine na Idrissa apimwa DNA 28 Ukwakira 2026 Saa 16:22
  2. “Nta watwumvaga”: Impamvu urubyiruko rwa Gen Z rwishora mu myigaragambyo i Burayi 28 Ukwakira 2026 Saa 15:33
  3. Brig. Gen. Karuretwa yasabye abayobozi gushyira umuturage ku isonga 28 Ukwakira 2026 Saa 15:27
  4. Paris: Mushikiwabo yashimiye abarimo Massamba Intore bamutaramiye  28 Ukwakira 2026 Saa 11:44
  5. Musanze: Uwahereye ku biceri 250 Frw, afite umutungo wa miliyoni 20 Frw 28 Ukwakira 2026 Saa 10:58