Nyamagabe: Bakomeje guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside yo kwishyiga 

Nyamagabe: Bakomeje guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside yo kwishyiga 

Mu gihe u Rwanda rwahisemo inzira y’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu kubanisha neza abanyarwanda, hari bamwe mu babyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse abana babo bakaba baramaze gucengerwa na yo nk’uko byagaragaye mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Nyamagabe mu bihe bitandukanye.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yemeza ko umwaka ushize wa 2025 hagaragaye ingengabitekerezo mu rwunge rw’amashuri rwa Gisanze (GS Gisanze) mu Murenge wa Tare, aho abana b’imyaka 15 na 16, umwe yabwiye undi ko ingaruka za Jenoside ari nziza. Uwo mwana yaravuze ati: “Jenoside ni nziza kuko Abatutsi barapfuye Abahutu babona amasambu yo guhingamo. Iyo badapfa, Abahutu bari guhinga he?” 

Ingengabitekerezo ya Jenoside kandi yagaragaye mu Rwunge rw’Amashuri rwa GS Musebeya umwana yabwiye undi ati: “Imirongo ufite mu kiganza iragaragaza ko uri Umututsi…”

Mu biganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byahuje abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe na Nyaruguru, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu bana bamaze kukimenya ndetse banafashe ingamba zo kuyikumira bahereye mu mizi.

Ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu bana, twamaze kubona ko bayikura ku ishyiga. Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gishesha (GS. Gishesha) mu Murenge wa Kibirizi, umwanya w’imyaka 12 y’amavuko yabwiye mugenzi we w’imyaka 13, ati: ‘ko uri Umututsi mwasigaye mute? Ubu nakwica nkakujyana mu Rwibutso rwa Murambi.’”

Akomeza avuga ko iyi ngengabitekerezo itagakwiriye kuba igaragara ku mwana w’imyaka 12, ahubwo ko ibyo avuga abikura ku babyeyi be cyangwa ibiganiro bivugirwa mu rugo.

Meya Niyomungeri yongeyeho ko imbuga nkoranyambaga na zo zigira ingaruka iyo zikoreshejwe nabi, nk’uko byagaragaye ku bana bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ngororero.

Ati: “Abana babwiye abandi ko bamwe ari M23, abandi ari FDLR n’ibyapa babimanika ku ntebe. Hari aho usanga abarezi bigira ba ntibindeba ngo batiteranya, kuko ahenshi ntabwo babitangaho raporo. Aba bana bateranye amagambo nk’abantu bakora ibiganiro kuri YouTube batangira gushinjanya, ariko dukurikiranye dusanga babyumvira mu miryango yabo.”

Agaruka ku ngamba bafashe, Meya Niyomungeri yavuze ko hatangijwe ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere kose. Ati: “Kubera ko twamaze kubona ko intandaro y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana ari abantu bakuru, ibiganiro twatangije bikorerwa ku rwego rw’Umudugudu aho bigera kuri buri muturage. Twizeye ko bizatanga umusaruro kuko abaturage batangiye guhindura imyumvire.”

Muri raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE mu 2025 ku gipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, bugaragaza ko Akarere ka Nyamagabe kari ku mwanya wa cyenda n’amanota 96,6%, mu gihe igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa mu gihugu buri ku gipimo cya 95,3%.

MINUBUMWE ishishikariza ababyeyi n’abarezi kwamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside n’igisa na yo cyose gishobora kugaragara mu bato n’abakuru, kuko bisenya umuryango n’Igihugu muri rusange. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bamporiki Edouard yashimiye Perezida Kagame wongeye kumuha inshingano 27 Ukwakira 2026 Saa 21:15
  2. Taleb yagaragaje icyatumye APR FC isezererwa na Zamalek SC  27 Ukwakira 2026 Saa 16:25
  3. Kayonza: Abakoresha umuhanda FAWE-Videwo-UR Rukara, ntibakigenda mu binogo  27 Ukwakira 2026 Saa 15:42
  4. Beatrice Keul wabaye Nyampinga w’u Busuwisi yashinje Trump ku mufata ku ngufu  27 Ukwakira 2026 Saa 11:59
  5. Bukayo Saka yasomye inkuru y’umwana wo mu Rwanda mu bihembo bya Ballon d’Or 2026 27 Ukwakira 2026 Saa 09:46