Abaturage b’i Gahini n’abakoresha umuhanda wa FAWE-Vidweo werekeza kuri Kaminuza y’u Rwanda (UR) ishami rya Rukara mu Karere ka Kayonza, barashimira ubuyobozi bwabakoreye umuhanda bari bamaze igihe basaba ko watunganywa ugakurwamo ibinogo, aho kuri ubu wakozwe ndetse ingendo zikaborohera.
Uyu muhanda ureshya n’ibilometero 9, wakozwe hifashishijwe uburyo bwo gushyiramo igitaka gikomeye (Latelite) ukanatsindagirwa, abawukoresha bahamya ko ingorane bagiraga utarakorwa zavuyeho ubu basigaye boroherwa no gukoresha uyu muhanda mu ngendo zabo za buri munsi.
Mwanayidi Jannette agira ati: “Ubusanzwe uyu muhanda waratuvunaga kubera ko wari warangiritse, urimo ibinogo, ariko ubuyobozi bwaje kuwodukorera aho ubu hameze neza. Ni umuhanda uduhuza n’Umujyi wa Kayonza ndetse n’isoko ku buryo ukoreshwa cyane. Iyo imvura yagwaga byadusabaga kuzenguruka kubera ko wanyereraga, ariko bikanatinza umuntu uwukoresha.”
Akomeza avuga ko akenshi abamotari batinyaga kuwunyuramo, by’umwihariko igihe imvura yabaga yaguye, bigatuma ababaga bagiye nk’I Kayonza bibasaba kurarayo kugira ngo bazatahe ari uko inzira yongeye kuba nyabagendwa.
Ati:”Gutinda gutaha uva i Kayonza imvura yaguye byasabaga ko wirarirayo ugakodesha aho kuryama kuko abamotari batinyaga kuhaza. N’iyo wabonaga ukuzana yagucaga amafaranga menshi ugasanga niba ucuruza uri gukorera mu gihombo.”
Mutabazi Fils ukorera akazi ko gutwara moto i Gahini, avuga ko gukora uyu muhanda byabaye igisubizo ku bantu benshi.
Ati: “Ikorwa ry’uyu muhanda ryafashije abatwara abagenzi ndetse n’abagenzi yaba abatega n’abakoresha amaguru. Nkatwe twawutindagamo ibinyabiziga byacu byiceka mu binogo bigatuma byangirika. Uyu munsi hari itandukaniro kuko umeze neza niba mwabyitegereje, ugendeka neza nta gihe tumara mu nzira, ni ibyo gushimira ubuyobozi muri rusange.”
Abanyeshuri biga muri Kaminuza iri i Rukara nabo bavuga ko gukora uyu muhanda byabaye igisubizo kuri bo.
Uwera Dalia yagize ati: “Njye naje kwiga hano uyu muhanda utarakorwa. Byarantonze cyane kuko nari mvuye mu mujyi ntaramenyereye kugenda ndwana n’ibyondo. Ndabyibuka ko moto yanzanye hari aho teageze mvaho turayisunika n’inkweto zanjye zirahacikira. Nishimiye ko umuhanda wakozwe aho ubu ugendeka nta kwinubira kuza ku ishuri mpangayikishijwe no kuba imvura yaguye.”
Kuba uyu muhanda usigaye ukoreshwa cyane bitewe n’ibikorwa remezo biri mu gace werekezamo, abawukoresha na bo bavuga ko byazaba akarusho babonye wagiyemo na kaburimbo.
Mutuyimana Emmy agira ati: “Turashima ndetse cyane! Gusa turebye uko iyi santere yacu ya Videwo iri gukura, n’urujya n’uruza ruhari kubera iyi kaminuza, byazarushaho kuba byiza hanashyizwemo kaburimbo. Nubwo turi kugenda neza nta bunyereri n’icyondo ariko na kaburimbo yazaturinda n’ivumbi mu gihe cy’izuba ,ariko inatuma aho inyura hagira isura nziza.”
Mutegwaraba Doline nawe yagize ati: “Bitabaye kugondoza ubuyobozi bikaba bishoboka ko twashyirirwamo kaburimbo byaba ari igisubizo kirambye cyane kuri uyu muhanda. Nkatwe ducururiza hano umuhanda uradufasha mu buryo bwo kwihutisha kugerwaho n’ibicuruzwa ariko nanone nko mu giuhe cy’izuba iyo harimo ibinyabiziga byinshi ubu twiteze kuzahura n’ikibazo cy’ivumbi.Nibikunda na kaburimbo ababishinzwe bazayitekerezaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred yabwiye Imvaho Nshya ko uyu muhanda wakozwe hashingiwe ku byifuzo by’abaturage bawufataga nk’igisubizo ku ngendo zabo.
Ati: “Abaturage bari baragaragaje ko bafite ikibazo cy’imigendere muri uyu muhnada kandi wifashishwa cyane, biba ngombwa ko hategurwa uburyo bwo kueutunganya. Warakozwe rero kandi natwe nk’ubuyobozi twishimira ko uri gufasha abawukoresha koroherwa mu ngendo zabo. Ibijyanye na Kaburimbo na byo bizaza uko ubushobozi bugenda buboneka.”
Byitezwe ko uyu muhanda uzakomeza kwitabwaho na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bakora mu bikorwa byo kwita ku mihanda, bakazawukora kugeza hashyizwemo kaburimbo izanakomereza ku Bitaro bya Gahini uciye kuri Videwo na Kaminuza y’u Rwanda Koleji ya Rukara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buhamya ko ibyo bikorwa byose biteganijwe ko bizarangira bitwaye miliyari isaga 1,5 y’amafaranga y’u Rwanda.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE