Kayonza: Yafatanywe matela akekwaho kwiba azengurutswa ayikorejwe 

Kayonza: Yafatanywe matela akekwaho kwiba azengurutswa ayikorejwe 

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 28 utuye mu Kagari ka Gikaya, Umurenge wa Nyamirama, Akarere ka Kayonza, yafatanywe ibikoresho byibwe mu rugo rw’umuturage aho basanze matela ayiryamyeho bayimwikoreza ku manywa bamushyira ubuyobozi.

Nyuma y’amakuru yari amze iminsi avugwa n’abaturanyi ko hari umuturage wibwe ibikoresho byo munzu, haje gutangwa amakuru ko uyu mugabo wari usanzwe akekwaho kwiba afite ibikoresho yinjije mu nzu abamo atari asanzwe atunze.

Aya makuru yaje kugera ku wibwe maze azana n’ubuyobozi bw’isibo n’abaturanyi binjiye mu nzu basanga ibyo yibwe arimo biri.

Bahise bafata matela basaba uwayisanganywe kuyikorera akajya gusonbanurira ubuyobozi uko aho yayikuye.

Uwibwe ibikoresho birimo n’ibiryamirwa yabwiye Imvaho Nshya ko yasanze bishe umuryango w’inzu batwara ibintu byinshi byari mu nzu, matela yararagaho ndetse n’amashuka.

Yagize ati:Banyibye ku manywa ku buryo nabonaga ko ari umuntu wanshunze. Babanje kumenya amakuru y’aho turi yaba njye ndetse n’abandi bo mu muryango wanjye, hanyuma baraza barinjira bakusanya ibikoresho barahambira nk’abimutse baragenda. Nta bantu benshi bababonye ariko n’abatubwiraga ko bababonye wasangaga ntawuvuga ko abazi kuko bagendaga nta gihunga nkaho ari ba nyiri urugo bimutse.”

Akomeza agira ati: “Naje guhamagarwa n’umuntu ambwira ko mu Kagari ka Gikaya hari umuntu ufite ibikoresho adasanganywe kandi ukekwaho kwiba. Ni ko nazindutse nza nitabaza ubuyobozi tugezeyo ashaka no kwihagararaho ariko twinjira mu nzu ku ngufu dusanga harimo ibikoresho byanjye.”

Abaturanyi bagaye cyane uyu mugabo wakoze amahano akiba uburiri bw’abandi ndetse akaza akabusasa akabwiryamiraho n’umugore we.

Nagahire Emarthe yagize ati: “Aba bajura barakabije kandi ntibanagira isoni. Kwiba uburiri bw’umuntu ukaza ugasasa iwawe ukaryama uraje hasi umuryango w’uwabikobokeye. Ikindi nagaya cyane ni umugore we wemera kwifatanya n’umugabo mu buhemu nk’ubu. Icyo twifuza ni uko ibi byaha by’ubujura byajya bikurikiranwa kandi ababifatiwemo bakabihanirwa by’intangarugero kuko birakabije.”

Kayihura Theogene nawe yagize ati: “Mu bituma abajura batagabanya umurego ni uko akenshi iyo bafashwe usanga batabihanirwa. Nkubu uyu turamutwaye ariko ntibigutangaze ejo umusanze hano yarekuwe kandi ureba afite igihanga yafatanywe. Ubu tuba twitwararitse nkuko amategeko abiteganya ntihagire umutunga urutoki, ariko ejo azaza atwigambaho. Twifuza ko iki kibazo cy’abacuza bagenzi babo utwabo cyakwitabwaho bigacika.”

Umuybozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred yavuze ko mu bigiye kwitabwaho n’ubuyobozi harimo guhangana n’ikibazo cy’abajura babangamira abaturage.

At: “Ubujura ni ikibazo kiri mu bisubiza abaturage inyuma. Ni kimwe mu byo izi nzego zatowe tugiye gufatanya mu gukumira, abaturage bakagira ituze bagakora ibikorwa byabo baziko bifite umutekano. Abaturage na bo turabasaba gukomeza gukorana n’ubuyobozi batanga amakuru kuko ababiba babatuyemo kandi bababa babazi. Niba uzi ko hari umuturanyi ukorakora ukwiye kutamuhishira ntunategereze ko aziba kugeza afashwe mu bundi buryo ahubwo ukwiye kumugaragaza hakiri kare agakurikiranwa.”

Ku munsi w’amatora w’abayobozi bo mu Midugudu, abaturage hirya no hino bagiye bagaragaza ko mu bibahangiyikishije bikwiye guhagurukirwa n’inzego bitoreye harimo iki kibazo cy’abajura.

Bamutambagije imihanda yose nyuma yo gusanga yashashe mu nzu iwe ibyibano
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zegukanye ibikombe  25 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  2. U Bufaransa: Abasaga 1000 bafungiwe mu myigaragambyo yongeye kubura 25 Ukwakira 2026 Saa 14:16
  3. Burera: Abagore 3 bafatanwe udupaki 780 tw’inzoga ya Chief Waragi 25 Ukwakira 2026 Saa 12:28
  4. Basketball: REG WBBC yahigitse APR WBBC yegukana igikombe cya Zone 5 25 Ukwakira 2026 Saa 09:16
  5. Kayonza: Umuyaga wangije ibyumba bine by’amashuri 24 Ukwakira 2026 Saa 23:07