Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zegukanye ibikombe 

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zegukanye ibikombe 

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) begukanye ibihembo mu marushanwa y’umupira w’amaguru, Volleyball no gusiganwa ku maguru, yateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye (Loni).

Aya marushanwa yakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026. 

Mu mupira w’amaguru, Batayo ya RWANBATT-3 yegukanye igikombe itsinze ikipe ya UN House ibitego 3–0 ku mukino wa nyuma. Muri Volleyball RWANBATT-1 ni yo yegukanye igikombe itsinze RWANBATT-3 yasoreje ku mwanya wa kabiri.

Aya makipe yitwaye neza yashyikirijwe ibikombe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi wa UNMISS, Anita Kiki Gbeho, wayashimiye ku musaruro mwiza yagaragaje muri ayo marushanwa.

Batayo y’Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT-2) zikorera i Malakal, mu Ntara ya Upper Nile, yitabiriye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ryabereye ku cyicaro cya UNMISS. 

Abasirikare ba RWANBATT-2 bihariye ibihembo nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu mu cyiciro cy’abagabo.

Aya makipe yahize ayandi yambitswe imidari n’Umuyobozi w’Ibiro bya UNMISS muri Malakal, Alfred Orano, mu rwego rwo kubashimira umusaruro mwiza bagaragaje.

Umunsi w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) wizihizwa tariki ya 24 Ukwakira buri mwaka kuva mu mwaka wa 1948.

Umukino wo gusiganwa ku maguru warakinwe
RWANBATT-1 ni yo yegukanye igikombe muri Volleyball
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kayonza: Yafatanywe matela akekwaho kwiba azengurutswa ayikorejwe  25 Ukwakira 2026 Saa 17:21
  2. U Bufaransa: Abasaga 1000 bafungiwe mu myigaragambyo yongeye kubura 25 Ukwakira 2026 Saa 14:16
  3. Burera: Abagore 3 bafatanwe udupaki 780 tw’inzoga ya Chief Waragi 25 Ukwakira 2026 Saa 12:28
  4. Basketball: REG WBBC yahigitse APR WBBC yegukana igikombe cya Zone 5 25 Ukwakira 2026 Saa 09:16
  5. Kayonza: Umuyaga wangije ibyumba bine by’amashuri 24 Ukwakira 2026 Saa 23:07