Polisi yo mu Bufaransa yataye muri yombi abantu barenga 1000 mu bikorwa bifitanye isano n’imyigaragambyo ikomeye yongeye kubura mu gihugu hose, nyuma y’urugomo n’ubusahuzi byaranze iyabaye mu cyumweru cyabanje.
Iyi myigaragambyo ikurikiye iyabaye ku wa Gatandatu wabanje, yitabiriwe n’abantu hafi 550 000 bamagana izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’ubuzima buhenze. Yaje nyuma y’ibyumweru by’imyigaragambyo y’abanyeshuri.
Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso n’imodoka zitera amazi kugira ngo itatanye abigaragambyaga mu mijyi itandukanye, harimo n’umurwa mukuru, Paris.
Abaturage b’u Bufaransa barigaragambya kubera izamuka ry’ikiguzi cy’ubuzima, ibibazo biri mu mashuri n’impungenge ku kugabanyuka kw’ingengo y’imari igenerwa serivisi za Leta.
Mu mijyi irimo Paris, Marseille na Lyon hashyizweho ingamba zirimo amasaha ntarengwa yo kugenda, gufunga ahantu no kubuza imyigaragambyo imwe.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE