Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka, Lt Gen Waidi Shaibu uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, baganira ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda na Nigeria mu bya gisirikare.
Ibiganiro byahuje impande zombi byabereye muri Village Urugwiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026.
Uruzinduko rw’iminsi itandatu rwa Lt Gen Waidi Shaibu rwatangiye ku wa 18 rukazageza kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2026, aho rwari rugamije gukomeza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Nigeria, by’umwihariko mu guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare no mu zindi nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.
Akiza yabanje kugirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, nyuma abonana n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, ndetse no kungurana ibitekerezo ku ngingo zijyanye n’igisirikare n’umutekano, hagamijwe guteza imbere inyungu zihuriweho.
Mu bindi bikorwa byaranze uru ruzinduko, Lt Gen Waidi Shaibu n’itsinda ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Banasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, aho hagaragazwa amateka y’urugamba Ingabo za RPA zarwanye zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
U Rwanda na Nigeria ni ibihugu bibiri bya Afurika bifite uruhare rukomeye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano w’Akarere n’umugabane muri rusange, aho ubufatanye bwabyo bumaze imyaka myinshi.
Inyandiko z’ibihugu byombi zishimangira ko guhera mu mwaka wa 2000, abasirikare b’u Rwanda bagiye boherezwa kongerera ubumenyi mu mashuri ya gisirikare yo muri Nigeria, arimo Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryigisha Abayobozi (Armed Forces Command and Staff College).






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE