U Rwanda rwifuza ko isoko rimwe muri COMESA rijya mu ngiro

U Rwanda rwifuza ko isoko rimwe muri COMESA rijya mu ngiro

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje uburyo yifuza ko isoko rimwe mu bihugu bihuriye mu Muryango w’Ubukungu n’Ubucuruzi w’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) rikwiye kuva mu bitekerezo n’imvugo rigashyirwa mu bikorwa kugira ngo ahazaza hitezwe hagerweho haba kuri ibyo bihugu no kuri Afurika muri rusange.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Nsengiyumva Justin yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye muri COMESA, aho yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame. 

Iyo nama yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Isoko Rimwe, Ahazaza Hamwe: Kwihutisha Iterambere ry’Inganda rihuriweho, Ishoramari no kwihuza kw’Akarere muri COMESA”, ishimangira uburyo ibihugu bya Afurika binyotewe no kubaka ubudahangarwa mu bukungu, guhanga imirimo ihamye kandi ijyanye n’abaturage biyongera, kureshya ishoramari no kurushaho kwagura amahirwe ku Banyafurika bose. 

Dr. Nsengiyumva yavuze ko muri iki gihe ubukungu bw’Isi bwubakwa n’abashoboye guhangana nta gihugu gishobora kugera ku byo cyifuza mu gihe gihisemo kuba nyamwigendaho. 

Ati: “Dukwiye gukomeza ukwihuza kwacu, duhuriza hamwe imbaraga dufite kandi tugashyiraho isoko ry’Akarere rifasha abaturage bacu n’ubucuruzi gukomeza gutera imbere.”

Yakomeje atangaza inkingi eshatu zafasha ibihugu bihuriye muri COMESA kugera ku isoko rimwe, aho yashimangiye ko iya mbere ari ukuvana ibyo ibihugu byiyemeje mu mvugo bigashyirwa mu bikorwa.

Muri ibyo ibihugu byiyemeje, yavuzemo gukuraho imbogamizi z’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, koroshya no kugabanya ibisabwa kuri za gasutamo, kwimakaza gukorera mu mucyo mu mabwiriza y’ubucuruzi, guhuza imikorere no kongera ingamba zikemura ingorane zijyanye n’ubucuruzi mu bihugu bihuriye muri COMESA uko ari 21. 

Yakomeje agira ati: “COMESA ifite uruhare rukomeye igomba kugira mu guharanira kugera ku cyerekezo cyo kwihuza kwa Afurika, aho Imiryango y’Akarere mu by’Ubukungu uhereye mu Bursirazuba ukageza Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo yose ishobora guhererekanya ibicuruzwa na serivisi nta mbogamizi. Imbaraga zishyirwa mu ishyiwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika zikwiye gukomeza ariko zishyigikiwe n’uyu Muryango, mu kwihutisha gahunda z’ukwihuza rusange ku mugabane wose.”

Inkingi ya kabiri yafasha kugera ku ntego z’Umuryango wa COMESA ni uguharanira kubona ishoramari rifatika kandi rirambye. Dr. Nsengiyumva yasabye ibihugu bihuriye muri uyu Muryango kongerera imbaraga ishoramari ryambukiranya imipaka y’ibihugu bihuriyemo bikajyana no korohereza abashoramari gukora no kugera ku mari. 

Nanone kandi yagaragaje ko ari ingenzi no kubaka ubufatanye hagati ya Leta n’abashoramari buhuza ubucuruzi n’amahirwe ari ku isoko rusange rya COMESA.  Aha ni na yo hagaragaje ko ikindi cy’ingenzi ari ukongera inganda no kongerera agaciro ibicuruzwa kuko ari byo bigira uruhare rw’ingenzi mu guhanga imirimo, kwagura amahirwe y’ubukungu no kugabanya ukwishingikiriza ku byo ibihugu bya Afurika bitumiza mu mahanga. 

Ati: “Ibihugu byacu bikwiye kwibanda cyane ku guteza imbere uruhererekane rw’ubucuruzi mu nzego dufitemo imbaraga zuzuzanya n’amahirwe atandukanye y’iterambere.”

Yongeraho ati: “Tuzirikana ko ikoranabuhanga ubwaryo rishobora koroshya ihererekanywa ry’amafaranga ryambuka imipaka, guteza imbere imikorere ya za gasutamo, kunoza uburyo bwo kugera ku makuru arebana n’isoko rihari, ndetse rikanoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu no guherereknya serivisi.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda, mu gushyigikira icyo cyerekezo rwishimiye kwakira inama nyunguranabitekerezo y’abafatanyabikorwa batandukanye muri Kanama uyu mwaka, aho bari bateraniye gutegura Gahunda ya COMESA irebana n’imikoreshereze y’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (AI) ndetse n’ijyanye imikoreshereze y’ikoranabuhanga ritagira n’umwe risigaza inyuma. 

Aha ni ho yahereye ashimangira ko u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu warwo uzira amakemwa mu guharanira guteza imbere ikoranabuhanga mu Karere ndetse no kwimakaza isoko rigahuza kandi ritagira n’umwe riheza. 

Yaboneyeho kugaragaza ko amahitamo ari ay’Abanyafurika gukomeza guhungabanywa n’impinduka zituruka kuri Politiki y’Isi n’ibibazo by’ubukungu cyangwa bagahitamo gukorana bya hafi mu kubaka Umuryango wa COMEZA wihuje, ufite ubudahangarwa kandi uteye imbere.

Yahamije ko ukwihuza bitanga imbaraga ziva ku bumwe kandi bikanaba umusemburo wo kuzirikana ko gutatanya imbaraga bizana n’ikiguzi gihanitse ku Banyafurika bose . 

Yasoje ashimangira ko “Isoko Rimwe, Ahazaza Hamwe” bidakwiye gukomeza kuba inzozi, ahubwo ko buri gihugu gikwiye guharanira kubigira igikorwa gifatika mu Karere. Ati: “Ahazaza h’uyu Muryango hashingiye ku mahitamo dufata kuri iyi ngingo.”

COMESA igizwe n’ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Djibouti, Misiri, Eritereya, Eswatini, Ethiopiya, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Ibirwa bya Maurice (Mauritius), Ibirwa bya Seychelles, Somalia, Sudani, Tuniziya, Uganda, Zambiya, Zimbabwe. 

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yahagarariye Perezida Kagame mu Nama ya 25 ya COMESA
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Basketball: APR na REG z’abagore zageze muri ½ cya Zone V 22 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  2. Abanyarwanda 419 bigobotoye ingoyi ya FDLR bataha mu rwababyaye 22 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  3. The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro 22 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  4. Ngoma: Ubuhinzi bakorera kuri hegitari 265 zuhirwa bwabahinduriye ubuzima  22 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30