Abaturage basaga ibihumbi bine baherutse gusigwa iheruheru n’ibiza byujuje umugezi wa Sebeya ukabasenyera mu mwaka wa 2023, bamwe bakahasiga ubuzima, kuri uyu wa 22 ukwakira 2026, bashyikirijwe amacumbi agezweho 564.
Ni inzu bemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yari yabasuye murwego rwo kubafata mu mugongo no kubahumuriza ubwo bari bahuye n’ibyo biza bikabahungabanya cyane.
Ayo mazu yubatse mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, Ntara y’iburengerazuba.
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira washyikirije ayo macumbi abagenerwa bikorwa yababwiye ko ubutumwa bwa Perezida Kagame yabashimiye uburyo bakomeje kwihangana bitewe n’ibihe banyuzemo bigoye kandi bikomeye ubwo batakazaga imitungo yabo ndetse n’ubuzima biturutse ku biza.
Akomeza agira ati: “Kuba mwarihanganiye ububabare, ibihombo, ndetse n’ibibazo by’ihungabana mu buryo bw’umubiri mwagize muri byo bihe ubwo ibiza byo muri Gicurasi 2023. Nubwo bamwe muri mwe mwabuze abanyu, ariko mwakomeje guharanira kwiyubaka mu buzima bwejo hazaza, rero imvugo ni yo ngiro, Leta ntizigera ibatererana gusa namwe uruhare rwanyu ni ngombwa kugira ngo aya mazu akomeze agire isuku n’umutekano.”
Meya w’Akarere ka Rubavu Murindwa Prosper yibukije abagenewe inzu kuzibungabunga mu buryo bwose bushoboka kuko ari imitungo yabo.
Agaruka ku ngamba Akarere kafashe mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’amazi, harimo kubaka inkuta zikomeye ku nkengero za Sebeya n’ibindi.
Bazegerezwa Amashuri y’abana babo hafi aho.
Yaboneyeho gushima Umuterankunga Banki y’Isi ku yafatanyije na Leta y’u Rwanda kugira ngo abaturage bahuye n’ibibazo babone aho kuba.
Ati: “Ntabwo ari amacumbi muhawe gusa, kuko hateganyijwe ko muzubakirwa n’ibyumba by’amashuri 16 aho abana banyu bazigira hafi yaya mazu yanyu.”
Avugana na Imvaho Nshya, Uwimana Winifrida w’imyaka 65 uri mu bahawe inzu, avuga ko atazigera yibagirwa ijoro ubwo ikibazo cy’ibiza cyabibasiraga ariko icyo gihe Leta na bwo yahise ibagoboka vuba ibashakira aho baba bakodesheje mu gihe gito.
Ati: “Ijoro ribara uwariraye icyo gihe umuvu w’amazi yasandariye mu nzu zacu nyuma y’uko imitungo yacu ndetse n’ubuzima bihatikiriye twumvaga ubuzima burangiye, gusa si ko byagenze kuko Leta yacu yatubaye hafi radufasha aho bishoboka. Ku buryo bafashije no guherekeza mu cyubahiro abacu bahapfiriye.”
Naho Germain Nyirandeze na we wahawe icumbi, yagarutse ku buryo batasigaye bonyine muri ibyo bihe by’amage, ati: “Nubwo twabuze abacu n’ibyacu, turashima ubuyobozi bwaduhumurije kuko hari bamwe bari bagize ibibazo by’ihungabana ariko ubu turishimye turatuje.”
Mu ijoro rishyira ku itariki ya 3 Gicurasi 2023, ubwo imvura idasanzwe yibasiraga Uturere dutandukanye turimo n’aka Rubavu aho amazi y’umugezi wa Sebeya yuzuraga agasandarira mu ngo z’abaturage.
Ayo mazi menshi yasenyeye abaturage basaga 4 235 mu gihe abandi 104 bahakomerekeye bakajya kuvuzwa, naho 29 bahasiga ubuzima.
Icyo gihe inzu 719 ni zo zasemyutse burundu naho izindi agera kuri 855 yangirika byoroshye ibice bimwe birasanwa.
MINEMA itangaza ko muri rusange miliyari zisaga 16 z’amafaranga y’u Rwanda ni zo zakoreshejwe mu gushakira amacumbi abaturage basenyewe kuva ibiza byatangira kwibasira Akarere ka Rubavu. Gahunda yo guha abaturage ayo macumbi yahuriranye n’igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka z’ibiza.
Izo zigezweho bubakiwe buri imwe ifiye ibyumba bitatu n’ uruganiriro ifite ibyangombwa byose byuzuye umuriro n’amazi, ubwiherero, ububiko, uturima tw’igikoni, ibigega bifata amazi n’ibindi bikorwa remezo nkenerwa.











Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE