Minisitiri w’Intebe arahagararira Perezida Kagame mu Nama ya COMESA

Minisitiri w’Intebe arahagararira Perezida Kagame mu Nama ya COMESA

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yageze i Harare muri Zimbabwe, aho yahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA). Iyi inama iteganyijwe kuri uyu wa 22 Ukwakira 2026 mu Murwa Mukuru wa Zimbabwe, Harare.

COMESA ni Umuryango ugamije guteza imbere ubucuruzi, ubufatanye mu bukungu no kwishyira hamwe kw’ibihugu biwugize watangiye mu 1994 kugeza ubu uhuriyemo ibihugu 21. 

Ibyo bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Eswatini, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Maurice, Seychelles, Somalia, Sudani, Tunisia, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

Muri Mutarama 2004 ni bwo u Rwanda rwinjiye ku mugaragaro muri uyu Muryango wemerera ibihugu byitabiriye iryo soko koroherezanya ubucuruzi, binyuze mu kugabanya cyangwa gukuraho imisoro ku bicuruzwa byujuje ibisabwa n’amasezerano yarishyizeho. 

Uyu Muryango washyizweho n’amasezerabo yemerejwe i Lilongwe muri Malawi mu kwezi k’Ukuboza 1994. 

Iyi inama iteganyijwe kuri uyu wa 22 Ukwakira 2026 mu Murwa Mukuru wa Zimbabwe, Harare ku nsanganyamatsiko igira iti: ”Isoko rimwe, icyirekezo kimwe, guteza imbere inganda mu buryo budaheza, ishoramari no kwishyira hamwe kw’Akarere”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyiranyambibwa agiye gutaramirwa n’abamusezera bwa nyuma  21 Ukwakira 2026 Saa 23:23
  2. Umufaransa Paul Barril washinjwe gukora Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye  21 Ukwakira 2026 Saa 19:53
  3. Minisitiri Dr. Utumatwishima yerekanye umuti w’ikibazo cy’imyambarire y’urubyiruko idahwitse 21 Ukwakira 2026 Saa 13:31
  4. Nigeria yabonye umurwayi wa mbere wa Ebola 21 Ukwakira 2026 Saa 11:58
  5. Uko ibyamamare byakiriye gusaba imbabazi kwa Yago Pon Dot 21 Ukwakira 2026 Saa 11:47