Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku muntu yareze akiri muto, akamwishyurira amashuri mu mahanga, agaragaza uko yamugiriye inama yo kwirinda imyitwarire idahwitse no gusesagura amafaranga mu bukwe, ahubwo akazayakoresha mu kubaka urugo.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2026 mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko #MeetThePresident cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi 10, baturutse hirya no hino mu gihugu.
Perezida Kagame yavuze ko uwo muntu yareze yakuze ari umuhanga, ariko akagira imyitwarire yamuteraga impungenge, akamugira inama yo kuyireka kugira ngo ataziyangiza.
Ati: “Arangije amashuri arishima, ambwira ko agiye gushaka, ndamubwira nti ibyo ni byiza.”
Yavuze ko nyuma yaho uwo muntu yamusabye ubufasha mu gutegura ubukwe, amuha urutonde rw’ibyo yari akeneye.
Ati: “Yari yazanye agapapuro kanditseho ibyo namufasha, agakuramo arakampa ndagasoma, mbona ibintu biragiye bigeze hafi muri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.”
Perezida Kagame yavuze ko yamubajije niba ibibazo bye bizaba bikemutse aramutse amufashije, undi na we akabyemera.
Nyuma yo gukurikirana imyiteguro y’ubukwe, yasanze uwo muntu yari yaragiye gusaba abantu imfashanyo zo kubutegura, kandi yari yateguye kubukorera ahantu hahenze cyane.
Ati: “Njya muri ya lisiti, ibintu bimwe ngenda mbivanamo, ntuzajya muri hoteli ihenze itya ngo ugiye gukora ubukwe, keretse ari iyawe, warakoze amafaranga, warayubatse.”
Yavuze ko yahisemo kumwereka ubusitani bwiza buri muri Village Urugwiro, amwizeza ko azamwubakiramo ihema ryiza kandi akamufasha mu bindi byose bijyanye n’ibirori yifuzaga.
Yongeyeho ko abashinzwe umutekano wa Perezidansi bari kwemera ko abantu bose batumiwe mu bukwe binjira muri Village Urugwiro.
Ati: “Nzabakwinjirizamo, ubusanzwe ntabwo abantu bose binjiramo. Nta kintu ntamukoreye.”
Ku bijyanye n’imyambaro y’ubukwe, Perezida Kagame yavuze ko yamwijeje ko bazajyana mu rugendo rw’akazi hanze y’u Rwanda, akamwishyurira imyenda yose yari akeneye.
Icyakora, mu byo uwo muntu yari yateguye kwakiriza abashyitsi bagera kuri 600, harimo n’inzoga. Perezida Kagame yavuze ko yamubwiye ko ashobora kumufasha mu bindi byose, ariko ko atemera ko inzoga zishyirwa mu byo bazakoresha mu bukwe.
Ati: “Ndamubwira nti mu bintu ntazemera, ibindi byose nzabyemera, ntabwo nzemera ko hazamo inzoga. Tuzakora imitobe myiza, n’ikawa, na soda, na byo ndabyemeye.”
Yakomeje avuga ko yemeye kumuha amafaranga agera kuri miliyoni 10 Frw yari yamusabye, ariko akazayamuha nyuma y’ubukwe kugira ngo azayakoreshe mu bikorwa byo kubaka urugo aho kuyasesagura mu birori.
Ati: “Ndashaka ko uzakoresha ikintu cyubaka urugo nyuma y’ubukwe aho kugira abantu bazinywere mu bukwe zishire [miliyoni 10Frw].”
Perezida Kagame yavuze ko ubukwe bwabaye, nubwo hari ibyo yahinduye kuri gahunda uwo muntu yari yateguye. Nyuma yaje kumubaza niba hari icyo yatakaje kubera izo mpinduka, undi amwemerera ko nta cyo yatakaje.
Yibukije urubyiruko n’abandi bantu ko umuntu ari we wiyubaka cyangwa akiyangiza, ashimangira ko umuryango n’igihugu na byo bifite uruhare mu gufasha abantu guhitamo ibyiza no gukosora imyitwarire idahwitse.
Ati: “Abantu bakaba ari bo bigiramo ubushobozi kuruta ibituruka hanze.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abantu bagira imyitwarire mibi bakagerageza kuyigira umuco, ku buryo hari n’abafata ibitagenda neza nk’ibisanzwe, atanga urugero nko kubona ko gutera inda umwana w’imyaka 16 atari ikibazo.
Yashimangiye ko ari ngombwa ko abantu bagira ubushobozi bwo gukeburana no guhitamo ibyiza, kugira ngo birinde imyitwarire ishobora kubangiriza ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE