Umufaransa Paul Barril washinjwe gukora Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye 

Umufaransa Paul Barril washinjwe gukora Jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye 

Paul Barril wahoze wari Umujandarume w’Umufaransa washyizwe ku rutonde rw’abasirikare b’u Bufaransa bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye ku myaka 80 azize kanseri.

Uyu mugabo ashinjwa uruhare mu gufasha Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe  Abatutsi mu 1994, byatangajwe ko yapfuye ku wa 20 Ukwakira 2026,.

Captain Paul Barril wari umujandarume w’Umufaransa, yayoboye umutwe wihariye ubarizwa muri Gendarmerie uzwi nka Groupe d’Intervention de la Gendarmerie Nationale (GIGN).

Uyu mutwe wari ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba, kubohoza imbohe zishobora gufatwa bugwate ku nyungu runaka, kugenzura igishobora kubangamira umutekano w’igihugu no kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Bufaransa.

Ubwo u Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterrand guhera mu 1981 kugeza mu 1995, uyu mugabo ari mu bagize uruhare rukomeye mu ishingwa ry’umutwe ushinzwe gukumira ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira ibiro bya Perezida mu Bufaransa.

Barril yakoranye bya hafi n’Ubutegetsi bw’uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal ndetse avugwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo butaziguye.

Mu bwicanyi bwakorewe Abagogwe mu 1993, Barril ashinjwa kuba yarafashije mu gutoza itsinda ryihariye ry’izari ingabo z’u Rwanda (EX-FAR) ryari rishinzwe ubushakashatsi bwimbitse, ndetse n’Interahamwe zitwaga “Turihose”. 

Icyo gihe ubufasha yatangaga bwitwaga “Insecticide” cyangwa se ‘umuti wica udukoko’ rigahuzwa no kuba Abatutsi baritwaga “Inyenzi” icyo gihe.

Inyandiko zitandukanye kandi zigaragaza ko Barril yakomeje gukorana n’abahoze muri EX-FAR na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu mugambi wo kongera gutera u Rwanda.

Uyu mugabo yumvikanye bwa mbere muri Gicurasi 2020 imbere y’umucamanza ushinzwe iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu by’urukiko rwa Paris, nyuma y’imyaka umunani yari ishize hakorwa iperereza.

Iperereza ryatangijwe nyuma y’ikirego cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe mu 2013 n’Ishyirahamwe ‘Survie’, Ihuriro Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu (FIDH) n’Umuryango w’Uburenganzira bwa Muntu (LDH).

Nubwo bimeze gutyo uyu mugabo yapfuye ataragezwa imbere y’ubutabera kugira ngo yisobanure ku ruhare rwe ku byaha byibasiye inyokomuntu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Itangazo Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa washyize hanze kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026, watangaje ko bibabaje kuba yarakingiwe ikibaba akaba apfuye atagejejwe mu butabera nubwo hashize imyaka 13 hatanzwe ikirego cyo kumukurikirana. 

Uyu muryango wakomeje uvuga ko uzakomeza guharanira ko ukuri kujya ahagaragara n’uko ubutabera butangwa ku bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse ndetse no ku bisekuru bizaza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyiranyambibwa agiye gutaramirwa n’abamusezera bwa nyuma  21 Ukwakira 2026 Saa 23:23
  2. Minisitiri Dr. Utumatwishima yerekanye umuti w’ikibazo cy’imyambarire y’urubyiruko idahwitse 21 Ukwakira 2026 Saa 13:31
  3. Nigeria yabonye umurwayi wa mbere wa Ebola 21 Ukwakira 2026 Saa 11:58
  4. Uko ibyamamare byakiriye gusaba imbabazi kwa Yago Pon Dot 21 Ukwakira 2026 Saa 11:47
  5. Burkina Faso yasubijeho igihano cy’urupfu 21 Ukwakira 2026 Saa 10:46