Nyiranyambibwa agiye gutaramirwa n’abamusezera bwa nyuma 

Nyiranyambibwa agiye gutaramirwa n’abamusezera bwa nyuma 

Abagize umuryango w’umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzane umaze iminsi yitabye Imana, bamenyesheje igihe bateganya ko yataramirwa hakizihizwa ubuzima bwe bwa nyuma.

Hifashishijwe ubutumwa bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2026 ku mbuga nkoranyambaga, uwo muryango wamenyesheje abakunzi b’uwo umuhanzi igihe hazabera igitaramo cyo kumutaramira bwa nyuma.

Kuri ubwo butumwa banditse  bati: “Umuryango wa Karahamuheto Philippe uramenyesha inshuti nk’abavandimwe ko ijoro ryo gutaramira umubyeyi Suzanne riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2026.”

Ni igitaramo bazakora mu rwego rwo kwizihiza ubuzima bwa Nyiranyamibwa Suzanne wafashije benshi kwizihirwa binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye. Ni igitaramo bagaragaje ko kizabera i Remera munsi ya Alpha Palace ahari hasanzwe habera ikiriyo.

Inkuru y’akababaro ibika Nyiranyamibwa yamenyekanye ku wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026, bivugwa ko yazize uburwayi.

Abahanzi n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bashimangira ko Nyiranyamibwa asize umurage ukomeye mu guhanga indirimbo zo gukunda Igihugu no guhoza Abanyarwanda bashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nzanye na ya Mana, Uwiteka nyir’ingabo nkorera – Richard Ngendahayo 11 Ugushyingo 2026 Saa 07:13
  2. Mama Angelique yanenze abageni bambara nk’abanyamahanga mu birori bya Kinyarwanda 10 Ugushyingo 2026 Saa 17:08
  3. USA: Abashaka kweguza Minisitiri w’Ingabo yabise abakina ikinamico 10 Ugushyingo 2026 Saa 16:45
  4. Amajyaruguru: Kwanga inoti zitarata agaciro biteza amakimbirane 10 Ugushyingo 2026 Saa 15:55
  5. Pallaso yanze kwivanga mu makimbirane ya Chameleone na King Saha 10 Ugushyingo 2026 Saa 15:15