Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026, binyuze muri gahunda ya ‘Youth Meet The President’, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’urubyiruko rugera mu bihumbi 10 rwaturutse hirya no hino mu gihugu, aho yagarutse ku bibazo yabajijwe birimo ibirebana n’imitangirer ya serivisi, gutumbagira kw’ibiciro bya internet, kwambara ubusa ndetse n’uburyo abakoresha imbuga nkoranyambaga zababyarira umusaruro bizwi nka ‘monetezation’.
Urubyiruko rwagaragaje ko mu bibazo rufite harimo kuba babangamiwe n’ikiguzi cya internet aho bayigura ariko ntibamenye aho irigitiye, guhabwa serivisi mbi cyangwa ikandindira cyane muri bimwe mu bigo bya Leta, hanagarukwa ku myambarire yakuruye impaka mu itangazamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga n’ibindi.
Icyo Perezida Kagame yavuze ku kiguzi cya internet
Umukuru w’Igihugu agaruka ku kibazo cya internet ihenze yasabye Minisitiri w’Ikorabuhanga na Inovasiyo (MINICT), Ingabire Paula kugira icyo abivugaho, na we agaragaza ko ibigo bimwe bishinzwe gutanga internet byagiye bizamura ibiciro kubera ko u Rwanda ruri kwimuka rugana ku gukoresha intenet yihuta kandi ihenze.
Yagize ati: “Ibigo bishinzwe gutanga internet bimwe ibiciro bya internet byagiye byiyongera kubera kwimuka tugana ku gukoresha internet yihuta kandi uko yihuta inafite n’ubushobozi buri hejuru irahenda.”
Perezida Kagame yavuze ko mu rwego rwo kugendana n’ibigezweho hakenewe gukomeza abantu bongera ubushobozi, agira ati: “Ni uguhora duhangana na byo natwe tukagerageza tugakora uko dushoboye tukazamura ubushobozi bwacu.”
Monetization y’imbuga nkoranyambaga yongeye kurikoroza
Minisitiri Ingabire Paula yasobanuye ko monetization iri no mu bibazo byagarutsweho mu 2024, ari kimwe mu bibazo bihari kuko u Rwanda rudafite ubushobozi bwo kugena ibyemezo by’ibigo mpuzamahanga nka Google, TikTok na Meta bifite mu nshingano imbuga nkoranyambaga kuko ari byo bigena ibihugu biyihabwa.
Ingabire yasobanuye ko hari ibintu bitandukanye bigomba kwitabwaho kugira ngo monetization iboneke birimo gukurura abamamaza, (advertising demand) aho hakenewe isoko rigari ry’abamamaza kuri izo mbuga, kunoza uburyo bwo kwishyura abakoresha imbuga ndetse n’umubare munini w’abakoresha izo mbuga.
Icyakora yavuze ko hari ibiganiro biri gukorwa hagamijwe koroshya imikoranire n’ubwishyu hagati y’ibigo byishyura nka PayPal, Stripe ndetse hari icyizere ko igihe monetization zizemerwa n’u Rwanda rutazasigara.
Yagize ati: “Nk’urubuga nka TikTok ntabwo iyo monetizaton ishoboka mu Gihugu ariko Meta na YouTube barahari. Ibyo bigo byose twagiye tuvuga bimwe byagiye bitugaragariza ko porogaramu babaye bazihagaritse nisubukurwa u Rwanda na rwo ruzagerwaho ntabwo ari ibintu dushyiramo imbara nkeya, nuko imyanzuro iri kuri ibi bigo by’imbuga nkoranyambaga kurusha uko biri kuri Guverinoma.”
Ikibazo cy’imyambarire yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga
Ikibazo cy’imyambarire kiri mu byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga mu minsi yashize bitewe n’umukobwa watawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Kanama 2026, asanzwe muri gare yo mu Karere ka Rubavu, ndetse n’abandi basubijwe inyuma mu gitaramo gitaramo cyiswe “Diamond Platnumz Experience” cyabereye muri Parikingi ya BK Arena i Kigali ku wa 29 Kanama 2026.
Umukuru w’Igihugu agaruka kuri icyo kibazo yavuze ko nyuma yo kubona izo mpaka z’imyambarire yahamagaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye akamubaza uko byagenze, amubaza uko uwo mukobwa yari ameze, bamwoherereza ifoto asanga yararenganye kuko yari yahishe imyanya igomba guhishwa.
Yabajije CG Namuhoranye ati: “None se uyu yazize iki ko ndeba ibidakwiriye kwanikwa ku gasozi ko mbona byitaweho? Ikibazo cyanyu ni ikihe?”
Perezida Kagame yavuze ko byagaragaye ko hari umupolisi ushobora kuba yari yarushye, asaba ko abapolisi bajya bababarirwa kuko hari baba bahereye kare bakora.
Yavuze ko uburyo abantu bambara bukwiye no kugendana n’aho bari, atanga urugero rw’abantu bajya ku mucanga bakambara imyenda ibafasha kumererwa neza, ariko ko imyambarire ihuje n’aho hantu ishobora kudakwirana n’ahandi.
Ati “Mbese ku mazi, ha handi abantu bamererwa neza. Wagiyeyo hari ubwo uhurirayo n’abandi, biremewe, hari ukuntu mwabigenza bidasa n’ahandi. Ariko uwagiye ku mazi afite uko ameze, atungutse hano byakunda? Aje hano asa n’uje ku mazi, mwahindukira mukavuga ngo ‘Eeeh!’ Mwavuga ngo ‘Uyu muntu se byagenze gute’?”.
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko abambara ubusa atari abagore gusa kuko n’abagabo bashobora kugaragara ahantu rusange bambaye imyenda ikunze kwambarwa mu gihe cy’imyitozo ngororamubiri, bigatuma abantu bibaza niba iyo myambarire ihuye n’aho ari.
Ati: “Abenshi ibi bintu babishyira ku bagore gusa. N’abagabo ni uko.”
Perezida Kagame yashimangiye ko sosiyete igira amahame, amategeko n’ibyo yemera cyangwa itemera, kandi ko abantu bakwiye kubyumvikanaho aho guhinduka ibyo batemeranywaho intandaro y’amakimbirane.
Yagize ati: “Nta mwuka mubi bikwiriye no gutera. Bikwiriye kuba bifite uko byateganyijwe ku buryo abantu bumvikana.”
Yakomeje asobanura ko sosiyete ifite imikorere n’indangagaciro byayo ishobora kutakira ako kanya imyitwarire cyangwa imigenzo mishya izanywe n’umuntu, ariko ko ibyo bitagomba kuba intandaro y’intambara hagati y’abantu n’umuryango babamo, yibutsa ko sosiyete ubwayo yishyiriraho amabwiriza, amategeko na kirazira, ku buryo iyo hagize uvuga ko ashaka kuzana ibyo yabonye ahandi, sosiyete imwibutsa ko itarabigeraho.
Serivise mbi mu bigo bya Leta n’ibyigenga
Agaruka kuri serivisi mbi zikigaragara mu bigo byose haba ibya Leta n’ibyigenga, Perezida Kagame yavuze ko ibyo bibazo bihora bigaruka kandi bizwi byaba ibigaragara mu buvuzi, mu bayobozi n’ahandi ariko hakwiye kubaho ibikorwa bifatika byo kubikemura no kubibazwa kw’ababigizemo uruhare.
Perezida Kagame yatanze urugero rw’aho umuntu ashobora kujya gusaba serivisi, agasanga abakozi bashinzwe kuyitanga bahugiye kuri telefoni, ntibite ku Babagana. Yatanze n’urugero rw’ibyamubayeho ubwo yari agiye guhaha ariko uwari ushinzwe kwishyuza agahugira kuri telefone ntabahe serivise yihuta uko bikwiye.
Ati: “Mu myaka 15 ishize ninjiye ahantu mu iduka nari mvuye muri siporo niyambariye ukuntu, ntora umurongo mbwira abancungira umutekano twari kumwe ngo basubire inyuma be kunkurikira, ariko uko tugenda uwatangaga serivise ntabwo yari atwitayeho na busa yavugaga kuri telefone. Nanjye angezeho yeguye amaso arambona icyakora ntiyafata telefone ampa serivise ariko ndamubaza nti uzi umwanya tumaze hano n’aba bari inyuma yanjye?”
Yavuze ko hari ubwo abantu bashobora kumara iminota igera kuri 30 bategereje, nyamara abashinzwe kubafasha ntibabihe agaciro agaciro agaragaza ko kumenya no kuvuga ibibazo bihari ari intambwe ya mbere yo gukemura ibyo bibazo kandi ababishinzwe bakabiryozwa.
Yagize ati: “Kukivuga bikamenyekana ko gihari ni byiza, ibikurikiyeho ni ibikorwa ku buryo n’abantu babibazwa.Ni byiza kumenya ibibi bitubamo, ikiba gisigaye ni ukubikosora.”
Perezida Kagame yanenze by’umwihariko abatanga serivise mbi badafite impamvu zumvikana zituma batayitanga, agaragaza ko imikorere igomba guhinduka.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE