Uko imyaka ishira indi igataha ni ko imibereho y‘abatuye Isi ihindagurika, ku buryo bibasaba guhora biteguye kujyana n’ibigezweho kugira ngo babashe kwibona mu dushya n’ibindi bigerwaho kubera ikoranabuhanga rigenda ritera imbere.
Abari ku isoko ry’umurimo mu Rwanda baburirwa ko mu myaka iri imbere amahirwe yo kubona imirimo atazashingira ku bumenyi busanzwe umuntu afite mu rwego runaka gusa, ahubwo azaba asabwa n’ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kunoza umurimo kandi akaba yiteguye guhora yihugura kugira ngo ajyanye n’ibikenewe.
Ingabire M. Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, yavuze ko mu myaka 10 iri imbere inzego zose z’imibereho zizaba zishingiye ku ikoranabuhanga, aho n’imirimo myinshi izaba ihangwa ari ho izaba ishingiye, ku buryo uzaba atihugura bizamugora kwisanga ku isoko ry’umurimo.
Mu Kiganiro yagejeje ku rubyiruko rusaga 10 000 rwitabiriye Gahunda yo guhura na Perezida wa Repubulika (Meet the President), Minisitiri Ingabire yagaragarije urubyiruko ko icyerekezo cy’u Rwanda gikubiye mu guharanira kongera umusaruro mu nzego zose, kwagura amasoko no gukoresha wa musaruro mu kongera imirimo iteza benshi imbere.
Yagaragaje ko ikoranabuhanga ari urufunguzo rwo kugera kuri icyo cyerekezo, ndetse by’umwihariko ko imirimo izahangwa yose izaba ishingiye kuri iryo koranabuhanga.
Yagize ati: “Isoko ry’umurimo uyu munsi, usanga miliyoni zigera kuri ebyiri z’Abanyarwanda bari mu buhinzi, abarengaho gatoya ku bihumbi 700 bari mu by’ubucuruzi. Noneho warebera no mu zindi serivisi zitandukanye ugasanga barakababakaba igice cya miliyoni. Ariko iyo ureba inyigo zitandukanye zakozwe, zitugaragariza ko ari serivisi z’ubuhinzi, serivisi z’ubwikorezi bw’ibintu n’abantu, serivisi zijyanye n’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, aho ni ho tuzabona imirimo; yaba ari mu myaka itanu iri imbere, imyaka 10 iri imbere ariko bijyanye n’ikoranabuhanga. Turi mu Isi igenda ihindagurika nk’uko bagenda babivuga, ihindagurika kubera ikoranabuhanga, hari imirimo izaremwa bitewe n’iri koranabuhanga. Ese twiteguye gute kugira ngo iyo mirimo tubashe kuba twayijyamo tukarikoresha?”
Yasabye urubyiruko gutekereza ku buryo bakwihuza n’Isi ihindagurika binyuze mu guhora bihugurira gukoresha ikoranabuhanga kuko akazi kari mu gihe kizaza kazaba gasaba gusa kujyana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ati: “Ibyo rero ni byo tubonamo amahirwe dufite nk’urubyiruko ruri ahangaha; icya mbere kwiga ni uguhozaho. Hari ibyo twiga mu ishuri tukarangiza, ngira ngo imibare yagiye itwereka ko umwe mu bantu bane b’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 batari no mu ishuri, abo ayo mahirwe abageraho gute?”
Yavuze ko kwihugura ku ikoranabuhanga bidasaba kujya mu ishuri ahubwo igikenerwa ari ukurihugukira no kurikoresha mu kwiyongerera ubumenyi ku byo ubasha gukora ibyo uzobereyemo ariko ukabijyanisha n’ikoranbuhanga rigezweho.
Ati: “…N’ibyo mukora waba uri mu buhinzi, waba uri mu bwikorezi, waba uri mu bucuruzi, waba uri muri serivisi z’ubuzima witeguye gute aho izo nzego murimo zizaba zikoresha ikoranabuhanga kurushaho ku buryo ka kazi abantu batinya ko bazabura kubera ko ikoranabuhanga ryaje, usanga mufite bwa bumenyi na bwa bushobozi bwo gukoresha izo serivisi? Ibyo rero ntibibasaba gusubira mu mashuri, birasaba ko muhora mwihugura. Nk’uko nabivuze ubu dufite amahirwe kuri murandasi, ahantu hose ushobora kugenda ukiyigisha, ukihugura mu byo uzi, ukongeraho na bwa bumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga.”
Yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga nanone bigomba kujyana no gusigasira indagangagaciro nyarwanda, abakoresha imbuga nkoranyambaga na bo bakaba ari inyangamugayo kandi bazira amakemwa mu byo bahakorera nk’uko babaho no mu buzima busanzwe.
Avuga ko ibyo umuntu akorera kuri murandasi byose aba yubaka igitabo cy’amateka ye (profile) gishobora gusubirwamo n’ababatanga akazi mu gihe kizaza, rimwe bikaba byamubera amahirwe yo kubona akazi cyangwa ibyago byo kukabura.
Yasabye urubyiruko kandi kudakurwa umutima n’abatanga ibyiza bageraho gusa, bakibwira ko basigaye inyuma kandi ibyo berekwa ku mbuga nkoranyambaga ari agace gato k’ubuzima bwagutse busaba ibitambo n’amahitamo anyuranye.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE