Gatsibo: Bubakiwe ubwiherero n’ibindi bikorwa by’isukura byatwaye miliyoni 950 Frw 

Gatsibo: Bubakiwe ubwiherero n’ibindi bikorwa by’isukura byatwaye miliyoni 950 Frw 

Abaturage bo mu Mirenge ya Kageyo, Kiziguro na Rugarama ho mu Karere ka Gatsibo bishimiye ko bahinduriwe imibereho n’ibikorwa by’isukura birimo n’ubwiherero bagejejweho byatwaye miliyoni 953 z’amafaranga y’u Rwanda, bigatuma ubuzima bwabo buca ukubiri n’umwanda aho byatumye bakora neza imirimo ibateza imbere.

Ni ibikorwa byagejejwe ku miryango isaga 200 yubakiwe ubwiherero bugezweho n’ubwiherero rusange bwubatswe hirya no hino mu bigo by’amashuri. 

Aba baturage bahamya ko ubuyobozi bwabatabaye kuko bwabagabanyirije ibyago byo kwandura indwara zituruka ku mwanda, kuko abatari bafite ubushobozi bwo kwiyubakira ubwiherero bafashijwe kubaka ubugezweho. 

Ndakaza Claude wo mu Murenge wa Kageyo, yagize ati: “Ubuyobozi bwaradutabaye butwubakira ubwiherero bugezweho butadusaba guhora dusenya ubwuzuye twubaka ubundi budafashije.Hari abantu batari bafite ubushobozi bwo kubaka ubwiherero buramba aho twacukuraga nka metero imwe ugashingaho uduti tuhakingiriza ubundi tukabukoreha mu gieh gito bukuzura bikadusaba kubwimura.”

Akomameza ahamya ko kutagira ubwiherero buboneye byabatezaga umwanda kuko byabatezaga amasazi no guhora bacukura kubera ko ubwo babaga barubatse bwuzuraga vuba. 

Yongeraho ati: “Mu byo maze kubona, ubundi ntajyaga nitaho, ni uko ntakijya kwa muganga buri gihe nkuko najyagayo ngiye kuvuza indwara zikomoka ku mwanda.”

Mukagahigi Speciose we avuga ko kuva yakubaikirwa ubwiherero imibereho ye yahindutse ndetse ashira impungenge yahoranaga z’umutekano w’abana.

Ati: “Njye ndi umugore utari ushoboye kwiyubakira ubwiherero. Ubwo nakoreshaga bwari buteye inkeke kubera ko abana bato mfite nahorangaga igishyika ko hari ushobora kubugwamo. Ni ubuzima nabayemo igihe kirekire ariko ubu ndashima Imana n’ubyobozi ko nubakiwe ubwiherero bumpa umutekano ngakora imirimo yange ntikaga ko nsaga hari ikibi cyabaye.”

GS Kiziguro na ADEGI Gituza ni hamwe mu hubatswe ubwiherero bwa kijyambere bwifashishwa n’abanyeshuri ndetse hanubakwa n’ibyumba by’isuku byihariye ku bakobwa.

Umuyobozi wa ADEGI Abdallah Murangira avuga ako ibi bikorwa byafashije ibigo byabo kwimakaza isuku ndetse ababyigamo barushaho kugira ubuzima bwiza.

Ati: “Ibi bikorwa bijyanye no kwita ku isuku byatubereye ibisubizo cyane ko biba ari ingenzi ku hantu hahurira abantu besnhi nk’aha ku mashuri. Byaradafashije cyane kuko ingengo y’imari twashoboraga kubishoramo tuzayifashisha mu gukora ibindi bikorwa byo kwita ku burezi n’ubumenyi bw’abana bufite ireme. Ubu ibigo byacu biracyeye cyane ku buryo biha umwana uhigira kwigira isuku ikwiye bityo bikagira umusaruro ku myigire ye.”

Mutabazi Geofrey Umuyobozi w’Umurenge wa Gatsibo avuga ko ibikorwa byiza byagejejejwe ku baturage bazafatanya mu kubirinda kugira ngo bifashe mu gukomeza kubafasha kugira imibereho n’ubuzima bwiza.

Ati: “Ibi ni ibikorwa byiza twahawe n’ubyobozi butureberera ku bufatanye n’abafatanyabikorwa aho bituma imibereho y’abaturage bacu irushaho kuba myiza. Ubu abariho mu buzima budafite isuku yizewe batandukanye n’umwanda. Turabasaba ko bakomeza kwita kuri ibi bikorwa kugirango birambe bitabangirikiye mu maso kuko baba bari kwihima. Ubuyobozi natwe turahari kugira ngo dukomeze gufatanya kubirinda.”

Ibi bikorwa byo kwita ku isuku byakozwe mu gihe cy’imyaka itatu hubakwa ubwiherero 200 bw’abaturage mu miryango itishoboye, hubakwa ubwiherero 199 mu bigo by’amashuri bitandatu, hubakwa ibyumba by’umukobwa umunani ubwiherero 102 ku masoko rusange atanu, ibigo nderabuzima bibiri ndetse no ku ivuro ry’ibanze rimwe.

Ni ibikorwa by’ubatswe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Inzara ku Isi (MLFM), bitwara amafaranga y’uRwanda angana na asaga miliyoni 953 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abana b’abakobwa bubakiwe ibyumba bibafasha mu kwita ku isuku yabo
Abaturage barubakirwa ubwiherero buboneye
Abaturage banafashijwe kubakirwa ubwigerero bwiza mu ngo zabo
Ubu ni bumwe mu bwiherero bwubatswe ku masoko n’ahandi hahurira abantu benshi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  2. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14
  3. Amavubi U17 yabonye itike ya CAN 2027 nyuma y’imyaka 15  19 Ukwakira 2026 Saa 15:53
  4. Irene Ntale ababazwa no kuba atarabona urubyaro 19 Ukwakira 2026 Saa 15:38
  5. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38