Mu byumweru biriri bishize moto eshatu ni zo zimaze kumenyekana ko zibwe ba nyirazo abajura baza biyise abapolisi bakababwira ko bazifatiye amakosa bakababwira ko bagomba kuzisanga kuri Sitasiyo ya Polisi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare, yasabye abamotari kwitwararika kuri ubwo bujura bwadutse bakajya birinda kurekurira buri muntu wese moto yabo igihe atagaragara mu mwambaro w’akazi cyangwa nta bindi bimuranga afite.
Ubu bujura budasanzwe bwatumye inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abamotari bagirana inama y’kitaraganya hagamijwe kubukumira.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare igaragaza ko abiba moto bahagarika abamotari babona bafite amakosa arimo kutambara ingofero zabugenewe bakababwira ko ibinyabiziga byabo bigiye kubihanirwa ndetse bagomba kubisanga kuri polisi.
SSP Emmanuel Nkurunziza uyobora Polisi mu Karere ka Nyagatare, yagize ati: “Hari ubujura bwa moto bwaje mu yindi sura itari isanzwe muri aka Karere. Abantu bambaye imyenda isanzwe bakavuga ko ari abapolisi bagamije kwambura abantu. Bahagarika moto, uyitwaye wenda nta kasike yambaye, bakamubwira ko moto irabihanirwa ndetse ko agomba kuza kuyisanga kuri polisi. Moto bahita bayitwara aho tumaze kugira moto eshatu zibwe muri ubu buryo mu byumweru bibiri gusa.”
Akomeza asaba abatwara moto kugira amakenga no kubwirana aya makuru bakirinda kugira uwo barekurira moto yabo atambaye umwenda w’akazi wa Polisi.
Ati: “Turasaba abatwara moto kutahgwa muri ubu bushukanyi. Umupolisi uzaguhagarika ni uri mu kazi kandi agaragazwa no kuba yambaye umwenda w’akazi. Undi wagusaba kumuha moto akubwira ko akorera polisi ahubwo uzitabaze abakuri hafi mumugaragaze afatwe.”
Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bagaragaza ko bakunze kwibasirwa n’ababambura moto rimwe na rimwe hakagira n’ababiburiramo ubuzima.
Bahamya ko aya makuru y’abari kwambura moto bigize abapolisi bamaze kuyamenya ndetse bafashe ingamba zo kwirinda.
Muhayemungu Edimond agira ati: “Akenshi twibasirwa n’abashaka kudukuraho moto zacu bakaziba. Ubu buryo bwakumbura bitwaje Polisi rero akenshi babufatishaga wa muntu udafite ibyangombwa byuzuye cyangwa ari mu makossa agaragara bakamwumvisha ko adakwiye gukomeza kugenda kuri iyo moto ahubwo bayitwara akaza kuyifata banamwandikira amande. Nk’umutu uri mu ikosa rero hari igihe atabanzaga gutekereza akizera ko azayisanga kuri Polisi na ho ibisambo byayirenganye.”
Akomeza agira ati: “Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Ubu amakuru tumaze kuyamenya kandi tugenda tuyasangira aho dukorera ku buryo nta muntu ukwiye kugukura kuri moto atakweretse ikigaragarza ko abifitiye uburenganzira.”
Kamuka Damas na we yagize ati: “Amayeri y’aba bajura twayamenye. Bagenzi bacu bamaze kwibwa muri ubu buryo kandi kuko izibwe zitafashwe ngo hafatwe n’abazibye, bivuze ko bagihari turangaye natwe byatugeraho. Ubu ntekereza ko nta muntu uzongera kutwaka ibyangombwa atabanje kutugaragariza ko abifitiye uburenganzira.”
Abakora akazi ko gutwara moto kandi basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo gutunda magendu Ibiyobyabwenge bakanatangira amakuru ku gihe.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE