Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa

Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Mukantaganzwa Domitilla, yagaragaje ko ibyemezo bidafashwe neza n’abacamanza bishobora guteza ibibazo aho kubikemura, bigatuma imanza ziyongera mu nkiko.

Yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, ubwo yayoboraga umuhango wo kurahiza abacamanza barindwi n’abanditsi b’inkiko umunani bahawe inshingano nshya.

Mukantaganzwa yibukije abarahiriye inshingano nshya ko bagomba kurangwa n’ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo, abibutsa ko bamwe mu bakozi b’urwego rw’ubucamanza bamaze gusezererwa kubera imyitwarire idahwitse n’imikorere mibi, birimo ruswa n’icyenewabo.

Yasabye abacamanza n’abanditsi b’inkiko kurangwa n’imico myiza, kwirinda ruswa n’icyenewabo, gukorana neza n’abandi no kwakira neza abaturage, birinda kubasiragiza no kubasaba ibitari ngombwa.

Yagize ati: “Mwe mumaze kurahira muri mu rukiko rw’ibanze, urwo rukiko ni urufatiro rw’urwego rw’ubutabera. Izindi nkiko, rwaba urukiko rwisumbuye, urukuru, urw’ubujurire ndetse n’Urukiko rw’Ikirenga, twese aho ni ho dufatiye.

“Ubu butabera buhabwa Abanyarwanda, aho ni ho bushingira, kuko ni urukiko rukemura ibibazo byinshi by’abaturage.”

Mukantaganzwa yabwiye abacamanza n’abanditsi b’inkiko ko abakora akazi kabo mu bunyangamugayo no mu mucyo bashobora kuzagirira akamaro urwego rw’ubucamanza, ndetse bakazahabwa izindi nshingano mu nkiko zisumbuyeho.

Yavuze ko abinjira bashya mu mwuga w’ubucamanza basanga abandi basanzwe bawukora, bityo bakwiye kwimakaza imikoranire myiza, kungurana ibitekerezo no kugirana inama kugira ngo barusheho kunoza akazi.

Mukantaganzwa yagaragaje ko akazi k’ubucamanza ari keza, ariko gasaba ubunyangamugayo, ubupfura no kugira ubushishozi mu gufata ibyemezo. Yaburiye abacamanza ko kutarangwa n’iyo mico bishobora gutuma bafata ibyemezo bidakwiye, bikagira ingaruka ku butabera.

Yagize ati: “Ubundi akazi k’ubucamanza ni keza iyo ugakoranye ubwangamugaye n’ubupfura iyo ugukoze neza uteza ibibazo aho kubikemura.

Buriya umuntu ari butsindwe urubanza n’ubundi aza abi ko ari burutsindwe kandi aza kuko abi neza ko hari ibyo afite ahubwo abaje imbere yawe agutega imitego.

Hari igihe rero uyigwamo ugakora ishyano hagatsinda utagomba gutsinda aho ni havamo ibibazo bikavamo imanza zijya mu nkiko zose zigahera mu rw’ibanze zikagera mu rw’Ikirenga ku rwego rw’akarengane agomba gutsindwa. Ahubwo aba aje kugutega imitego gusa”.

Yavuze ko gutanga serivisi nziza birimo guca imanza nziza.

Ati: “Mugiye gukoreramo ntituzumve ko Umunyarwanda ahaza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ngo atahe saa kumi n’imwe n’urubanza rwe rutanarangiye”.

Ahangaha ndabwira cyane cyane abaperezida n’abanditsi b’inkiko iyo dukora gahunda y’iburanisha tujye tuyikora ku buryo abo twahamagaye kuburanisha koko baburana.”

Yavuze ko gusigaragiza abantu baje kuburana bagenda bagaruka ari imikorere mibi bagomba kwirinda.

Yasobanuye ko amakosa nk’ayo ashobora guteza ibibazo igihugu, agatuma havuka imanza nyinshi zishobora kugera no mu Rukiko rw’Ikirenga, bityo umutwaro w’inkiko ukarushaho kwiyongera.

Yasabye abacamanza n’abanditsi b’inkiko kwakira neza abaturage bazigana, kubaha serivisi inoze kandi ku gihe, no kuzuza inshingano zabo bazirikana ko ubutabera ari ingenzi mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Abacamanza n’abanditsi b’inkiko barahiriye guca imanza zitabera
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  5. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39