Rwanda Premier League yafatiye ibihano Kigali FC na Gicumbi FC

Rwanda Premier League yafatiye ibihano Kigali FC na Gicumbi FC

Urwego rushinzwe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwatangaje ko rwahanishije Gicumbi FC amande y’ibihumbi 300 Frw na Kigali FC ibihumbi 100 Frw, kubera kurenga ku mabwiriza agenga imyambaro muri BK Pro League. 

Ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, ni bwo kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino w’Umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda wari wahuje Kigali FC na Gicumbi FC. 

Muri uyu mukino Gicumbi FC yahinduye nimero z’abakinnyi batatu naho Kigali FC igahindura iy’umukinnyi umwe.

Urwego rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ‘Rwanda Premier League, rwasanze amakipe yombi yari rirenganyije ibiteganywa n’ingingo ya 14 y’amabwiriza agenga BK Pro League, igika cyayo cya 3.

Iyi ngingo igira iti: “Guhindura nomero cyangwa imyambaro mu mwaka umwe ntibyemewe.Icyakora iyo umukinnyi avuye mu ikipe kubera impamvu iyo ari yo yose, nomero yambaraga ishobora guhabwa undi mukinnyi bikamenyeshwa mu myandiko Rwanda Premier League. Ikipe itubahirije ibivugwa muri iyi ngingo ihanishwa amande y’ibihumbi ijana (100 000 Frw).” 

Uru rwego rwahanishije Gicumbi FC amande y’ibihumbi 300 Frw na ho Kigali FC icibwa amande y’ibihumbi 100 Frw.

Rwanda Premier League kandi yatangaje ko ayo mande agomba kwishyurwa mbere y’imikino amakipe yombi azakurikizaho muri BK Pro League.

Kigali FC na Gicumbi FC zahanwe kubera kurenga ku mabwiriza ingenga imyambaro muri BK Pro League
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Siborurema Charles

Murakoze igitekerezo cyange nasabagako mwamfasha nange nkimenyereza kwandika inkuru . Murakoze

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1.  Musanze: Abashaka kubakisha ibiti mu Kinigi bihanangirijwe  15 Ukwakira 2026 Saa 17:38
  2. U Rwanda ni umuturanyi ugutera kwifuza ababyeyi beza- Dr Okello 15 Ukwakira 2026 Saa 15:42
  3. Abanyeshuri bo mu bigo 220 barigishwa indangagaciro z’ubutwari 15 Ukwakira 2026 Saa 15:12
  4. RDC: Abiciwe ababo i Beni bamaze imyaka 12 basaba ubutabera  15 Ukwakira 2026 Saa 14:35
  5. Miss Mutesi Jolly yikomye abanenga u Rwanda baramunzwe n’ishyari 15 Ukwakira 2026 Saa 11:54