Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada

Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada

Abahanzi Nel Ngabo na Christopher Muneza bagiye guhurira mu ku rubyiniro mu gitaramo kozabera mu nama y’Ihuriro ry’Abanyarwanda  baba mu mahanga rizwi nka “Rwanda Convention”.

Ni ibyatangajwe n’abategura Rwanda Convention kuri uyu wa 9 Ukwakira 2026,  ubwo basangizaga ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga integuza iriho amafoto y’abo bahanzi.

Ubutumwa buherekeza amafoto buragira buti: “Tubazaniya abasore banyu Nel Ngabo Christopher Muneza bazaririmba muri Rwanda Convention.”

Ni ibirori bisanzwe bitegurwa na sosiyete ‘Afro Hub Entertainment’ ku bufatanye n’Abanyarwanda baba mu mahanga hakaberamo ibikorwa bitandukanye birimo igitaramo kizabibimburira, ari na cyo bazaririmbamo kizarangwa no gusabana bakizihirwa.

Ubwo icyo gitaramo giheruka kuba cyabereye muri Leta zunze Ubukwe za Amerika muri Dallas-Fort Worth, aho cyaririmbyemo abarimo The Ben, Meddy, Element Eleeeh n’abandi, kikaba cyarabaye kuva tariki 4-6 Nyakanga 2025 gihuzwa na gahunda yo kwizihiza Isabukuru yo Kwibohora 31.

Uretse kuba abahanzi bazatarama, muri Rwanda Convention haberamo n’ibiganiro bifasha Abanyarwanda kumenya amahirwe ari mu Rwanda n’aho bashora imari bikaba biteganyijwe ko Abahanzi bazaririmba ku mugoroba w’itariki 10 Ukwakira 2026.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  2. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  3. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  4. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39
  5. Kiyovu Sports yatandukanye na Harrison wari umutoza wayo 8 Ukwakira 2026 Saa 16:27