Lt. (Demob) Bariyanga warwaniye n’Inkotanyi mu Mutara na Ruhengeri yavuze uko bicaga abasivili

Lt. (Demob) Bariyanga warwaniye n’Inkotanyi mu Mutara na Ruhengeri yavuze uko bicaga abasivili

Umututsi wari mu Rwanda yagizwe umwanzi wahigwaga n’abahoze ari Ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR) kurusha abarwanyi b‘Inkotanyi bateguye urugamba rwo gushyira iherezo ku miyoborere yuzuye amacakubiri, irondabwoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Bariyanga Laurent wahoze mu Ngabo za Habyarimana (Ex-FAR) akaza kuva mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR yakomerejemo afite ipeti rya Lieutenant (Lt.), avuga ko bahanganye n’Inkotanyi igihe kirekire bayobowe n’urwango n’amacakubiri, mu gihe abari abarwanyi ba RPA Inkotanyi bo bari bafite icyerekezo kidashobora gutsindwa cyo kubanisha Abanyarwanda nk’umugozi w’inyabutatu. 

Bariyanga yabigarutseho mu buhamya yahaye abitabiriye ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa, byabereye mu Karere ka Nyagatare bikitabirwa n’abayobozi mu Nzego Nkuru z’Igihugu n’Umuryango Unit Club Intwararurmuri.

Uyu mugabo winjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu mwaka wa 1986, avuga ko yari mu bakoreshaga imbunda nini yari izwi nka Dimbahasi, mu rugamba yagezeho kuva tariki ya 2 Ukwakira mu 1990. Yahamije ko ubutegetsi bwariho mbere ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yarangwaga n’irondamoko kwica Abatutsi no kubanyaga.

Ati: “Kuva ngeze ku rugamba muri uyu Mutara, twararwanaga, ariko Abatutsi bari batuye muri iki gice na bo bicwaga aho bashinjwaga kuba Inyenzi. Haje kuza amabwiriza yagaragazaga umwanzi uwo ari we, amabwiriza yateguwe na Col. Bagosora aho bavugaga ko umwanzi ari Umututsi uri hanze, uri imbere mu Gihugu ndetse n’undi wese wagaragaza kugira aho ahurira na we.”

Bariyanga avuga ko abari batuye mu gice cy‘Umutara benshi bagiye bahunga urugamba berekeza i Kabarore mu Karere ka Gatsibo, ariko bakicirwa mu mayira bitwa Abahima bateye u Rwanda.

Ati: “Ubuyobozi bubi na politiki mbi byashyizwe mu gisirikare, aho kurwana kirengera abaturage ahubwo kikarwana cyica bamwe mu bo cyakarengeye. Si aha gusa mu Mutara kuko twahavuye twerekeza mu Ruhengeri Inkotanyi zagabyeyo ibitero. Iki gihe na cyo nibuka ko hari imiryango y’Abatutsi y’ahitwa Rugarama muri Kidaho, muri biriya bice bya za Nkumba, bishwe bazizwa Inkotanyi.”

Lt. (Demob) Bariyanga agaragaza ko iyi ngengabitekerezo yaje kurushaho gukomera no gushyirwa mu bikorwa mu 1994 aho bamwe mu basirikare bivanze n’Interahamwe bagafatanya gukora Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ati: “Mu 1994 ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga, ubutegetsi bwagaragaje ko n’ubundi wa mwanzi bari baratangaje akomeje gukora ishyano bahamagarira Abanyarwanda kwica bagenzi babo ndetse n’igisirikare cy’Igihugu kibijyamo. Abatutsi bicirwaga ku mabariyeri ari ho abasirikare n’Interahamwe bikitwa ko ari Inyenzi ziri kwicwa.”

Ingengabitekerezo baje kuyihungana bayigisha abaturage bo muri Congo

Uyu mugabo wakomereje mu mutwe wa FDLR, avuga ko nyuma yuko batsinzwe bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) imigambi yo kwica Abatutsi yakomeje.

Ati: “Tugeze muri Congo njye nabaye mu barindaga icyicaro cy’Ingabo. Ndibuka ko twasanze Abatutsi n’Abahutu bo muri Congo babanye neza ariko dutangira gushaka uko tubatanya. Twaremye imitwe ya girikare y’Abahutu muri za Masisi, Rutshuro n’ahandi, twababwiraga ko bagomba kwitegura kwirwanaho kuko Abatutsi babafitiye urwango bazabica.”

Yakomeje agira ati: “Iyi ngengabitekerezo y’amacakubiri ni yo yaje guhungabanya uburasirazuba bwa Congo na ho Abatutsi batangira kwicwa no gusahurwa. Ubu bamwe mu bo twinjije mu barwanyi icyo gihe bari mu ngabo z’Igihugu abandi bari mu mitwe yitwara gisirikare.”

Ari mu bagabye ibitero bya mbere by‘Abacengezi

Lt. (Demob) Bariyanga avuga ko ari mu basirikare ba Ex-FAR ba mbere bagabye ibitero mu Rwanda nk’Abacengezi mu mwaka wa 1996 na 1997. Ni ibitero byari bigamije kwisubiza ubutegetsi ndetse no kwigarurira imitima y’abaturage babangisha Leta.

Ati: “Naje ndi uwa kabiri uyoboye ibitero by’Abacengezi mu Rwanda. Naje gusubira muri Congo kugeza ubwo nagarutse noneho mu bitero bikomeye twagabye mu makomini ya Mutura, Giciye, Satinsyi ya Perefegitura Gisenyi na Nyakabanda na Buringa ho muri Gitarama. Aha hose twari duherekejwe na ya ngengabitekerezo y’amacakubiri aho twatwikaga amashuri yaba i Muramba ndetse na Komini Buringa.”

Ahamya ko yakomereje mu Ndiza  ariko byarangiye yitanze mu Ngabo z’u Rwanda bari bahanganye zimujyana mu Ngando arahugurwa, anatungurwa n’uburyo yakiranywe urugwiro kandi we yaritanze yumva ko yiyahuye atamara kabiri. Ati: “…Numvaga nshobora kwiturwa ibyo nakoraga ariko si ko byagenze, narigishijwe nsanga nari mu buyobe bukomeye nemera guhinduka ngafatanya n’abandi kubaka Igihugu.”

Atangazwa n’ubudasa bw’Inkotanyi agahamya ko imiyoborere Igihugu gifite ari ntagereranywa, ati: “Imiyoborere nasanganye Inkotanyi n’ubuyobozi bw’iki Gihugu ni ntagereranywa. Mwambajije uko mbona ubutegetsi nabayemo n’uko mbona ubw’uyu munsi. Njye mbona ntabona uko mbigereranya. Birangoye kuba nafata ubuyobozi buzana abasirikare nkatwe bukaduha uburenganzira mu Gihugu mu gihe ababikora bo babyimwe kenshi. Nibuka ko twafataga abasirikare ku rugamba bagahita bicwa barimo umukapiteni twafatiye aha Nyagatare yakomeretse ariko agahuhurwa. Iyi miyoborere ni ntagereranywa.”

Ikindi ashingiraho abona imiyoborere y’u Rwanda ko ntacyo wayigereranya na cyo ni uburyo buri muturage wese ahabwa uburenganzira busesuye bwo guhitamo iterambere rye n’iry’Igihugu muri rusange. 

Yakomeje agira ati: “Ubwo nubwo nanyuze muri izo nzira zose mpanganye n’Inkotanyi, ntibyabujije ko abana banjye bahabwa uburezi aho umwe ubu ari kuri “cadette” aho yinjiye mu gisirikare nk’abandi aho ari kwiga ibijyanye n’ubuganga. Nifuza ko abagifite ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri babicikaho tukiyubakira Igihugu”

Lt. (Demob) Bariyanga avuga ko yatunguwe n’iterambere yasanze mu Mutara, uhereye ku bikorwa remezo, iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, inganda n’imiturire igenda ivugururwa, bikaba bitandukanye n’igihe yahabaye aharwanira babwirwa ko ari hato hatanaturwa n’Abanyarwanda basabaga gutahuka.

Abayobozi n’abaturage bahuriye mu biganiro byo kwimakaza ubudaheranwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ubwenge Buhangano: Indi ntwaro y’imitwe y’iterabwoba 7 Ukwakira 2026 Saa 19:25
  2. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  3. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  4. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  5. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38