France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo

France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo

Umuhanzikazi nyarwanda France Mpundu n’umugabo we Moctar berekanye ku mugaragaro imfura yabo, nyuma y’amezi hafi atatu bibarutse umwana wabo wa mbere.

Ni igikorwa bakoze babinyujije mu mafoto basangije abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga ku wa 7 Ukwakira 2026, ari na bwo berekanaga umwana wabo ku mugaragaro bwa mbere. Mu butumwa buherekeje ayo mafoto, France Mpundu yashimiye Imana ku rugendo rwiza we n’umugabo we bamazemo umwaka.

Yagize ati: “Umwaka umwe. Ndashimira Imana kuri uru rugendo rwiza yaduhaye kugira ngo turubanemo. Ndagushimira kuri buri mwanya, buri nseko, buri rwibutso, cyane cyane kuri uyu muryango mwiza turimo kubaka umunsi ku wundi.”

Yakomeje agira ati: “Ndabashimira mwe mwese mukomeza kudukurikira, mukadushyigikira ndetse mugasangira natwe uru rugendo. Urukundo rwanyu rutuherekeza kurusha uko mwabitekereza.”

Urukundo rwa France Mpundu na Moctar rwamenyekanye cyane ubwo bahuriraga mu kiganiro The Secret Story, cyatambukaga kuri Canal+ Magic. Ku wa 15 Ugushyingo 2025, ubwo bari muri icyo kiganiro, Moctar yambikiye France Mpundu impeta y’urukundo amusaba ko bazakomeza umubano wabo. France yahise yemera.

Nyuma yaho, umubano wabo wakomeje gukomera, ndetse mu ntangiriro za Kamena 2026 France yatangaje ko we na Moctar bari kwitegura kwakira imfura yabo.

Ku wa 27 Nyakanga 2026, hatangajwe ko abo bombi bibarutse imfura yabo, nyuma y’urugendo rw’urukundo rwatangiriye imbere y’abakurikiraga The Secret Story. Kuri ubu, France Mpundu na Moctar bari mu cyiciro gishya cy’ubuzima nk’ababyeyi.

France Mpundu na Moctar bagaragaraje imfura yabo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  2. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  3. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  4. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  5. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19