Abarimu bo mu Karere ka Musanze bavuga ko uburyo bwo kubona umushahara hifashishijwe ikoranabuhanga bwabagabanyirije ingendo bakora bajya guhembwa, bityo amasomo ntiyongera guhagarara nk’uko byajyaga bigenda mu gihe cyashize.
Bavuga ko mbere umunsi wo guhembwa washoboraga gutuma umwarimu ava ku ishuri akajya gushaka amafaranga ye, rimwe na rimwe akamara amasaha cyangwa umunsi wose adahari, abanyeshuri bakabura ubigisha.
Ubu umwarimu ashobora kubona amafaranga ye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, akaguma ku ishuri agakomeza inshingano ze, mu gihe serivisi za Umwalimu SACCO na zo zibafasha kubona inguzanyo no kwiteza imbere.
Mutabazi Joseph, umwarimu wo mu Karere ka Musanze, avuga ko uburyo bwo kubona umushahara bworoheje bwagize uruhare mu guhindura imikorere y’abarimu, kuko mbere kujya guhembwa byasabaga ingendo kandi rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku masomo n’amafaranga batahise bayabona.
Yagize ati: “Kera umunsi wo guhembwa hari igihe wasangaga umwarimu yavuye ku ishuri. Abana bakabura amasomo uwo munsi. Ubu amafaranga ashobora kugera kuri telefone, umwarimu agakomeza akazi ke, kandi ibikorwa bye haba mu rugo ndetse no ku kazi bikagenda neza.”
Mutabazi avuga ko ikibazo kitagarukiraga ku gihe umwarimu yatakazaga gusa, ahubwo ko no gutwara amafaranga mu ntoki byashoboraga guteza izindi ngaruka.
Yagize ati: “Hari abajyaga guhembwa amafaranga bakayanywera mu nzira, abandi bakayamburwa n’abagizi ba nabi. Ubu umuntu ashobora kuyabona kuri telefone, akayabitsa cyangwa akayakoresha mu byo yateganyije atavuye ku ishuri.”
Ku barimu, Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu wizihijwe ubasanga kandi bishimira ko bafite Koperative Umwalimu SACCO ibafasha kubona serivisi z’imari, by’umwihariko inguzanyo bavuga ko zabafashije gushora mu bikorwa bibateza imbere.
Cesar Kubwayo, umwarimu wo mu Murenge wa Musanze, avuga ko inguzanyo yabonye mu Umwalimu SACCO yamufashije gutangira ibikorwa by’ubworozi n’ubuhinzi.
Avuga ko yaguzemo inka ifite agaciro ka 500 000 Frw, nyuma ikamufasha kwagura ubworozi, kugeza ubwo ubu afite inka eshatu, ebyiri muri zo zikaba zitanga umukamo.
Yagize ati: “Nabonye inguzanyo muri Umwalimu SACCO nyifashisha mu gikorwa cyo kwiteza imbere. Yaramfashije cyane, kuko nari mfite ibibazo by’ubukene, ariko ubu hari byinshi nashoboye kugeraho. Inguzanyo bampaye naguzemo inka ifite agaciro k’ibihumbi 500, ubu imaze kungeza ku nka eshatu, ebyiri muri zo zikaba zitanga umukamo.”
Kubwayo avuga ko umukamo w’inka ze umwinjiriza amafaranga agera ku 90 000 Frw ku kwezi, mu gihe ubworozi bunamufasha kubona ifumbire akoresha mu buhinzi.
Avuga ko ubu mu buhinzi bw’ibirayi ashobora kubona amafaranga agera kuri 800.000 Frw mu gihembwe, bitewe n’umusaruro abona.
Yagize ati: “Inka ntabwo ari umukamo gusa. Ifumbire yayo imfasha mu mirima yanjye, ku buryo ubuhinzi na bwo bugenda neza. Ibi byose bituma umushahara w’umwarimu ntawurebera gusa nk’amafaranga yo kurya no kwishyura ibikenewe buri munsi, ahubwo ushobora kuba intangiriro y’iterambere.”
Ababyeyi bishimira ko abana badakomeza kubura abarimu
Ababyeyi bavuga ko impinduka mu buryo umwarimu abona umushahara we zitagarukira ku mwarimu, ahubwo ko n’abana babo ari bo bazigiramo inyungu.
Mukandengo Anisie, umubyeyi wo mu Karere ka Musanze, avuga ko kuba umwarimu ashobora kubona umushahara akoresheje ikoranabuhanga bituma adasiga abanyeshuri ajya gushaka amafaranga.
Yagize ati: “Kuba umwarimu ashobora kubona umushahara kuri telefone ni byiza cyane. Ntabwo aba agomba kuva ku ishuri ngo ajye kuyashaka kuri banki cyangwa ku kigo cy’imari. Abana bakomeza kwiga, natwe ababyeyi tukamenya ko umwana yagiye ku ishuri agiye kubona umwarimu.”
Nahimana Olivier, undi mubyeyi wo muri Musanze, avuga ko Umwalimu SACCO na serivisi z’imari zihabwa abarimu byagize uruhare mu kubongerera amahirwe yo kwiteza imbere.
Yagize ati: “Umwalimu SACCO yatumye umwarimu agira aho abona inguzanyo n’ubundi bufasha mu by’imari. Iyo umwarimu afite imibereho myiza, umwana ni we ubigiramo inyungu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien avuga ko imibereho myiza y’umwarimu igomba kurebwa no ku musaruro atanga mu ishuri, kuko iyo umwarimu afite uburyo bumworohereza imirimo, ashobora kurushaho kwita ku nshingano zo kwigisha.
Yagize ati: “Iyo umwarimu afite imibereho myiza, afite uburyo bwo kubona serivisi z’imari kandi umushahara akawubona mu buryo bworoshye, bituma arushaho kwibanda ku nshingano ye. Umwana ni we ugomba kuba ku isonga mu byo dukora byose.”
Nsengimana avuga ko ikoranabuhanga mu kugeza umushahara ku mwarimu ryagize uruhare mu kugabanya igihe cyatakazwaga mu ngendo zo kujya guhembwa.
Yagize ati: “Kuba umwarimu ashobora kubona amafaranga ye atavuye ku ishuri bituma amasomo akomeza. Ni impinduka ifasha umwarimu, ariko n’umunyeshuri akayungukiramo, kuko adasiba bituma abasha kurangiza gahinda y’amasomo yateguwe na Minisiteri y’uburezi.”
Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu wizihizwa buri mwaka ku wa 5 Ukwakira, ukaba warashyizweho mu rwego rwo kwibuka inyandiko mpuzamahanga yashyizweho umukono mu 1966 na UNESCO n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Murimo (ILO), igena amahame n’uburenganzira by’abakora umwuga wo kwigisha.
Uyu munsi watangiye kwizihizwa ku rwego mpuzamahanga mu 1994, ugamije kugaragaza uruhare rw’umwarimu mu iterambere ry’umuryango no guteza imbere imibereho n’imikorere y’abigisha.
Uyu mwaka wa 2026 ufite umwihariko kuko hizihizwa imyaka 60 ishize hashyizweho ayo mabwiriza mpuzamahanga, mu gihe umwuga w’ubwarimu ukomeje guhangana n’impinduka zirimo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, imihindagurikire y’ikirere, uburezi budaheza ndetse n’impinduka mu mibereho y’abaturage.
Mu Rwanda, imibare y’Ikigo Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) igaragaza ko abarimu barenga ibihumbi 110 bigisha mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.
Leta n’abafatanyabikorwa bayo bashyize imbaraga mu kuzamura imibereho y’umwarimu, harimo kumwegereza serivisi z’imari binyuze muri Umwalimu SACCO no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo umushahara ugerwaho.
Kuri uyu munsi, abarimu bo muri Musanze bavuze ko ibyo bagezeho mu mibereho yabo ari ingenzi, ariko inyungu ikomeye y’izo mpinduka ikaba igaragarira no mu ishuri: umwarimu aguma ku kazi, amasomo agakomeza, umunyeshuri ntatakaze igihe cyo kwiga.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE