Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya

Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya

Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC, yamaze kwerekeza mu Ikipe ya Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya, asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Ruboneka ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya APR FC cyane kuva mu mwaka wa 2021 avuye muri AS Muhanga, ariko nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na yo ubuyobozi ntibwifuje gukomezanya na we ahubwo bwahisemo gushaka abashya.

Ibi byatumye uyu mukinnyi ashaka indi kipe yakinira, ndetse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 20226 yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Al-Tahaddi SC Benghazi ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Libya.

Ruboneka ukina mu kibuga hagati, yafatanyije na APR FC kwegukana ibikombe bine bya Shampiyona y’u Rwanda mu gihe yayimazemo, harimo n’igiheruka cya 2025/26.

Al-Tahaddi SC yerekejemo yashinzwe mu 1954 ndetse ifite sitade yayo yitwa Benina Martyrs International Stadium yakira abafana barenga ibihumbi 10. 

Iyi kipe ifite ibikombe bitatu bya shampiyona ya Libya birimo igiheruka yatwaye mu mwaka w’imikino wa 1996/97 ndetse n’Igikombe cya Libya Cup yatwaye mu 1997.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  2. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  3. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  4. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  5. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19