Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe 

Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe 

Umusifuzi John Sulwe wo muri Kenya yakubiswe ku buryo bukomeye n’abakinnyi ndetse n’abafana ba Kariobangi Sharks batishimiye icyemezo yafashe cyo gutanga Penaliti mu mukino wabahuzaga na Mombasa United. 

Ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, ni bwo kuri Ulinzi Sport Complex  Stadium habereye umukino wo kwishyura wo guhatanira itike yo kuzamuka muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya 2026/27.

Wari umukino ukomeye ku makipe yombi, dore ko buri kipe yasabwaga gutsinda umukino n’ikinyuranyo cy’igitego kimwe igakatisha itike yo gukina muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere. 

Hasigaye umunota umwe ngo umukino urangire Kariobangi Sharks yari iyoboye umukino n’ibitego 2-1, umusifuzi yahaye penaliti Mombasa United agaragaza ko umukinnyi wayo yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina. 

Iki cyemezo ntishimiwe n’abakinnyi ba Kariobangi Sharks kuko batangiye gusagarira uyu musifuzi bamwe batangira kumubita mu buryo bukomeye kugeza ahungishijwe mu rwambariro ndetse umukino uhita uhagarara.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya, ntabwo riragira icyo ritangaza kuri ibi bibazo by’umutekano muke wabaye kuri iki kibuga.

Umusifuzi watanze penaliti umukino ugiye kurangira yakubiswe umukino uhita uhagarara
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RIB yaburiye abagerageza kugura e-Bikes ku mbuga nkoranyambaga 23 Ugushyingo 2026 Saa 21:22
  2. Youth Connekt imaze gukwira mu bihugu 39 bya Afurika 23 Ugushyingo 2026 Saa 17:48
  3. NVIDIA yasubije Jensen Huang ku buyobozi nyuma y’iminsi 11 yeguye 23 Ugushyingo 2026 Saa 17:26
  4. Amajyepfo: Abafite inyubako zitagira ibikoresho bizimya inkongi bahawe ibyumweru bibiri 23 Ugushyingo 2026 Saa 15:49
  5. Muyango yatangaje icyamugoye mu gushyingiranwa na Kimenyi ari icyamamare 23 Ugushyingo 2026 Saa 15:28