Imwe mu nkuru zakwirakwiye cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ni iy’urupfu rwa Mbarushimana Callixte wagiye aceremba ubutabera ku byaha bya Jenoside akekwaho gukora mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ibyo yongeyeho nk’umwe mu bari abayobozi bakuru b’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Mbarushimana wapfuye ku myaka 63 yigize Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda kandi yari umutekinisiye ukora ibya mudasobwa ubwo Umuryango w’Abibumbye wacyuraga abakozi bawo b’abanyamahanga basaga 2 500 mu gihe Jenoside yari irimbanyije.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko zasabaga kumuta muri yombi zatanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), icyo gihe yahise agabira Interahamwe ibikoresho bya Loni byarimo radiyo z’itumanaho zo mu bwoko bwa Motolora n’imodoka, zifashishwa mu guhiga Abatutsi ahereye ku bari bagenzi be bakoranaga muri Loni.
Inyandiko za ICTR zamushyiriweho zigaragaza ko ari we wayoboye ibikorwa byo kwica Abatutsi 32 bakoranaga na we. Nyuma yakomeje guhunga ubutabera kugeza ku munsi we wa nyuma nubwo imiryango itandukanye, inzego z’ubutabera n’abatangabuhamya batahwemye gutanga impuruza ku byaha ndengakamere ashinjwa kuba yarakoze mu Rwanda no mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mbarushimana Callixte wapfiriye mu gihugu cy’u Bufaransa, yavukiye mu yahoze ari Komini Ndusu mu cyitwaga Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Gakenke, hari mu mwaka wa 1963, yize amasomo y’ikoranabuhanga n’itumanaho.
Ku birebana no kuba yarakoranye n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amaperereza atandukanye agaragaza Mbarushimana mu byaha bifitanye isano na yo, aho abatangabuhamya bamuvugaho uruhare mu bikorwa bya Jenoside.
Mbarushimana avugwa kuba yari mu bayobozi ba FDLR aho yaje no kugiramo uruhare rukomeye. Yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FDLR mu 2007, umwanya wamushyize mu bayobozi bakomeye b’uyu mutwe, yari atuye mu Bufaransa, aho yakoreraga ibikorwa by’ubukangurambaga n’itumanaho bya FDLR.
Kugeza ubu Loni yari yarashyize Mbarushimana ku rutonde rw’abantu bafatiwe ibihano kubera uruhare yakekwagaho mu buyobozi bwa FDLR no mu bikorwa byo kubangamira gahunda zo gushyira intwaro hasi no gutahuka kw’abarwanyi b’uyu mutwe.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) na rwo rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Mbarushimana, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bumushinje kugira uruhare mu byaha byakozwe n’abarwanyi ba FDLR mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mwaka wa 2009. Yafatiwe i Paris ku wa 11 Ukwakira 2010, aza koherezwa i La Haye muri Mutarama 2011.
Ariko ku wa 16 Ukuboza 2011, ICC rwanzuye kudashimangira ibyo byaha (declined to confirm the charges), rutegeka ko arekurwa, icyo cyemezo gishyirwa my bikorwa ku wa 30 Gicurasi 2012, icyo cyemezo cyemejwe ku rwego rw’ubujurire.
Mu byaha yakurikiranyweho na ICC harimo bitanu byibasiye inyoko muntu birimo ubwicanyi, iyicarubozo, gufata ku ngufu, ibikorwa by’ubugome n’itoteza. Yakurikiranyweho kandi ibyaha by’intambara birimo kwibasira abasivili, ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, gusahura no kwangiza imitungo y’Abatutsi.
Umuryango w’Abibumbye nk’urwego mpuzamahanga yakoreraga na rwo rwamukurikiranye kuva mu mwaka wa 2009. Ku wa 3 Werurwe 2009, Mbarushimana yashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano rw’Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (UN Security Council) kubera ibibazo yatezaga mu Burasirazuba bwa RDC. Yashyizweho kubera uruhare yari afite nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FDLR ndetse n’ibikorwa by’iterabwoba by’uwo mutwe mu Karere.
Itsinda ry’impuguke za Loni zigaga ku mutekano muke muri RDC ryanasabye ko ibihugu bifata ingamba zo gukurikirana abayobozi ba FDLR barimo Mbarushimana, kandi rishyigikira ko hatangwa impapuro zo kubata muri yombi zikaba ziri mu zo ICC yahereyeho imukurikirana.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE