Abaturage bo mu Kagari ka Marangara, Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko poste de santé bubakiwe hafi yabo imaze imyaka ine idatanga serivisi kuva yubakwa , bigatuma bakomeza gukora ingendo ndende bajya gushaka ubuvuzi ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba.
Iyi poste de santé yari yarakiriwe n’abaturage nk’amahirwe yo kwegerwa serivisi z’ubuzima, cyane cyane iz’ibanze ku bantu bafite uburwayi bworoheje. Gusa imyaka ine irashize inyubako ihari, ariko serivisi z’ubuvuzi ntiziratangira gutangirwa muri yo ku buryo buhoraho.
Abaturage bavuga ko ikibazo kibakomereye kurushaho kubera ko batuye mu gace k’imisozi, aho ingendo zijya ku kigo nderabuzima zitoroshye, cyane cyane ku murwayi ufite ikibazo cyo kugenda.
Célestin Nshimiyimana, umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kagano, avuga ko abaturage bari barishimiye kubona poste de santé yubakwa hafi yabo kuko bari bizeye ko izabagabanyiriza ingendo bajyaga bakora bashaka ubuvuzi.
Yagize ati: “Imyaka ibaye ine iyi poste de santé idatanga serivisi. Mu minsi ya mbere haje umuganga, amara ukwezi kumwe kutarenga ahita yigendera. None imyaka irashize nta wundi wari watekereza kugaruka hano.”
Nshimiyimana avuga ko abaturage baherutse kugira icyizere gishya ubwo batumwaga gukora isuku muri iyo nyubako yari imaze kuzengurukwa n’ibihuru, babwirwa ko ishobora gutangira gukoreshwa, ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Yagize ati: “Ejo bundi badutumyeho ngo tuze kuhakora isuku kuko ryari ryararengewe n’ibihuru, batubwira ko bagiye gufungura bakahakorera, ariko amaso yaheze mu kirere.”
Avuga ko abaturage bagikeneye kumenya igihe nyirizina iyi poste de santé izatangirira gutanga serivisi ku buryo buhoraho.
Nyirarukundo Daphrose na we avuga ko kuba poste de santé ihari bitabahaye igisubizo bari biteze, kuko bagikomeje kujya kwivuriza kure.
Yagize ati: “Twari twishimye ko batuzaniye ivuriro riciritse ryadufasha kubina ubuvuzi bw’ibanze, ariko byarangiye dukomeje kujya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyakiriba nabwo dukoze ingendo ndende aho dukora urugendo rw’amasaha 2 n’amaguru.”
Akomeza avuga ko ingendo zijya kwivuza zigora abaturage, cyane cyane kubera imiterere y’aho batuye.
Yagize ati: “Ibi bintu biratugora kuko aho dutuye ni mu misozi miremire n’ibiharamanga, ku buryo bisaba gukoresha ingobyi ya Kinyarwanda iyo umuntu arwaye cyane, kuko nta modoka yagera muri kano gace k’imisozi ihanamye.”
Nyirarukundo asaba ko ubuyobozi bwashakira iki kibazo igisubizo kirambye.
Yagize ati: “Turasaba ko iri vuriro ryafungura imiryango kugira ngo bajye babonera serivisi zo kwivuza hafi, mu buryo butworoheye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko ikibazo cyo kuba poste de santé ya Marangara idakora kizwi, ariko ko hari imbogamizi zabonetse mu gushaka umushoramari cyangwa uwikorera wayicunga.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Simpenzwe Pascal, avuga ko iyi poste de santé yashyizwe ku isoko inshuro nyinshi kugira ngo icungwe n’abikorera, ariko abagiye kuyisura ntibagaragaza ubushake bwo kuhakorera.
Yagize ati: “Iyi poste de santé ishyizwe ku isoko inshuro nyinshi ngo icungwe n’abikorera, ariko uko bagenda bayisura nta n’umwe uhishimira ngo agaruka kuhakorera.”
Avuga ko ubuyobozi buri gushaka ubundi buryo bwo kugeza serivisi ku baturage, mu gihe hagishakwa igisubizo cyatuma iyi poste de santé ikora ku buryo buhoraho.
Yagize ati: “Turimo gushaka uburyo Ikigo Nderabuzima cya Nyakiriba cyajya cyoherezayo abaforomo nibura inshuro ebyiri mu cyumweru. Twari dufite abaforomo bake, ariko ubu hari abo dutegereje biyingera ku mubare w’abo dufite mu karere kacu kugira ngo badufashe guha serivise nziza z’ubuvuzi abaturage.”
Kuri aba baturage, imyaka ine poste de santé imaze yubatswe idatanga serivisi ni igihe kirekire, cyane ko bari bayitezeho kubafasha kubona ubuvuzi bw’ibanze hafi yabo.
Mu gihe ubuyobozi buvuga ko buri gushaka uburyo abaforomo bajya muri ako gace nibura inshuro ebyiri mu cyumweru, abaturage bifuza ko icyo gisubizo cyashyirwa mu bikorwa vuba, kuko bagikomeje gukora ingendo ndende bajya kwivuza.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE