Kayonza: Ubuhinzi bw’umuceri bwamukuye mu nzu y’ibyatsi yiyubakira iya miliyoni 8 Frw

Kayonza: Ubuhinzi bw’umuceri bwamukuye mu nzu y’ibyatsi yiyubakira iya miliyoni 8 Frw

Mukanziga Maria Dativa, utuye mu Mudugudu wa Marembo, Akagari ka Munini, Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Kayonza, avuga ko ubuhinzi bw’umuceri bwamukuye mu bukene bukabije, aho yabaga mu nzu y’ibyatsi, bukamufasha kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse no korora amatungo.

Mukanziga avuga ko mbere yo kwitabira ubuhinzi bw’umuceri yabaga mu buzima burangwa n’ubukene bukabije, ahanini bitewe no kuba nta butaka yagiraga.

Avuga ko ubuzima bwe bwatangiye guhinduka ubwo Leta yatunganyaga igishanga kiri mu gace atuyemo, kigashyirwamo ibikorwa by’ubuhinzi bw’umuceri, na we agahabwa umurima wo gukoreramo.

Agira ati: “Nabayeho mu buzima bubi aho nacaga inshuro. Twabaye mu nzu yubakishije ibyatsi hasi no hejuru. Ni ukuvuga ko twashingaga ibiti tugakikizaho ibyatsi, hanyuma tugasakaza n’ibyatsi. Ni inzu yatumaga twibasirwa n’imbeho ndetse n’uburwayi bwa buri gihe ku muryango wange.”

Akomeza agira ati: “Aho iki gishanga gitunganyirijwe nagize amahirwe yo kubona umurima muto wa ari 20, ntangira kuwuhinga mbona ibyo kurya ndetse inzara iroroha, ntangira no kwizigama. 

Naje kongera ubuso ngira ari 40, nakoreshaga kugeza ubu. Uko nagendaga neza ngurisha umusaruro, nagize ubushobozi ngera ku rwego rwo kwiyubakira inzu ibereye umuryango wange ifite agaciro ka miliyoni 8.”

Uretse kwiyubakira inzu, Mukanziga avuga ko ubuhinzi bw’umuceri bwamufashije no kugura amatungo, aho ubu yoroye inka n’andi matungo magufi.

Ati: “Ntabwo narinzi ko iwange hagera inka. Ubu ndi umuturage woroye inka ndetse n’andi matungo magufi. Ndakama amata, umuryango wange ukanywa amata, ndetse ngasagurira n’isoko. Imibereho y’ubuzima bwacu yarahindutse cyane, haba mu bukungu ndetse no mu mibereho myiza.”

Mukanziga avuga ko ubu ari umuturage wifashije, ufite ijambo aho atuye kandi ugishwa inama.

Ati: “Uyu munsi ndi umuturage uhinga ngasarura toni n’igice mu mezi atandatu. Ninjiza amafaranga asaga miliyoni n’igice ku mwaka. Ubu aho nkeneye abaturanyi banyinubaga barangisha inama. Ubu nyoboye Zone ya Kinyana, aho ngira ijambo mu gufata ibyemezo ndetse no gukemura ibibazo bya bagenzi banjye.”

Uyu muhinzi asanzwe akorera ubuhinzi bw’umuceri muri Koperative Duterimbere Mulundi yo mu Karere ka Kayonza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko gahunda y’ivugururabuhinzi yatanze umusaruro mu mibereho y’abaturage no mu iterambere ryabo, ndetse n’iry’Akarere muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yagize ati: “Kimwe mu byagiye bitanga ibisubizo ku iterambere n’imibereho y’abaturage harimo imirimo y’ubuhinzi ikozwe neza, aho Leta yagiye ishyira imbaraga mu ivugururabuhinzi.”

Yavuze ko muri iyo gahund abahinzi bibumbira muri koperative, bahabwa uburyo bwo gukoresha inyongeramusaruro ndetse no guhinga ibihingwa byatoranijwe. 

Ati: “Dushimira abaturage bahaguruka bakabyaza umusaruro aya mahirwe rero, kuko bibateza imbere ndetse bakanateza imbere Akarere n’igihugu muri rusange.”

Mukanziga Maria Dativa amaze kongera ubutaka ahingaho, aho muri iki gihembwe cy’ihinga yaguze ahandi ha Ari (a) 100, akaba yarabuhinzeho ibihingwa ndetse arimo gutera umuceri.

Mukanziga afite umuryango w’abana batanu n’umugabo. Avuga ko ubu buhinzi bunamufasha kwishyurira abana amashuri, kwizigamira ndetse no gushora mu yindi mishinga mito itari ubuhinzi.

Kuri ubu yongereye ubuso ahingaho aho uretse umuceri afite ubugarwa ari no gutera kuri ari 100
Mukanziga avuga ko ubuhinzi bw’umuceri bwamugaririye ijambo aho yakeneye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  2. Kenya: Umuntu umwe yasanzwemo Ebola, ahita apfa 6 Ukwakira 2026 Saa 12:13
  3. FRVB yahawe igihembo cyo guteza imbere Volleyball muri Afurika 6 Ukwakira 2026 Saa 11:35
  4. Abagororwa 256 bari kurangiza ibihano bya Jenoside basabwe kwirinda gusubira mu byaha 6 Ukwakira 2026 Saa 11:23
  5. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59