Imanza z’abana zahawe umwihariko mu nkiko

Imanza z’abana zahawe umwihariko mu nkiko

Urukiko rw’Ikirenga rwashyiho amabwiriza agamije gutuma imigendekere y’imanza z’abana irushaho kubagirira akamaro no kubarinda binyuze mu buryo zakirwa, uko ziburanishwa n’uko zifatwaho umwanzuro.

Aya mabwiriza yashyizweho umukono na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, ashyirwa mu Igazeti ya Leta yo ku wa 1 Ukwakira 2026, azatangira gukurikizwa ku wa 1 Ugushyingo 2026.

Ni amabwiriza avuga ko aho bishoboka, inkiko zizajya zishyiraho iminsi yihariye yo kuburanishamo imanza zirimo abana, ndetse hashyirweho n’abacamanza bazihuguriwe kugira ngo baziburanishe.

Aya mabwiriza areba umuntu wese utarageza ku myaka 18, yaba arebwa n’urubanza rw’inshinjabyaha, urwo imbonezamubano. 

Mu mabwiriza mashya, abashinjacyaha basabwa gutanga raporo irambuye ku mwana mbere y’uko urukiko rwandikisha urubanza rumwakira.

Iyo raporo izajya ishyirwa muri dosiye y’urubanza, kandi kutayitanga bituma urubanza rudashobora kwandikwa mu rukiko.

Ibi bireba umwana ukekwaho icyaha kimwe n’umwana wagizweho ingaruka n’icyaha.

Raporo igomba kugaragaza amateka y’umwana n’umuryango we, ubuzima bwe, amashuri, imikurire n’imibereho yo mu rugo, ndetse n’ibyavuye mu isuzuma ry’ubuzima cyangwa iry’imitekerereze, igihe ryakozwe.

Igomba kandi gutanga inama ku buryo umwana yasubizwa mu buzima busanzwe cyangwa agafashwa kwisubiraho.

Inkiko zizajya zikoresha ayo makuru mu gihe zitekereza ku buryo bwo gukemura urubanza butabangamira umwana cyangwa izindi ngamba zo kumurinda.

Inama ntegurubanza

Mbere y’uko urubanza rureba umwana rushyirwa kuri gahunda y’iburanisha, ubwanditsi bw’urukiko buzajya bukora inama ibanziriza iburanisha, hakoreshejwe uburyo ubwo ari bwo bwose bushoboka, harimo n’ikoranabuhanga.

Iyo nama izafasha kugenzura niba dosiye yuzuye no kureba niba umwana yiteguye kuburana.

Abacamanza n’abunganira abana ntibazajya bambara imyambaro y’akazi

Abacamanza, abashinjacyaha n’abavoka bazajya baburanisha imanza z’abana ntibazajya bambara imyambaro isanzwe iranga umwuga wabo mu gihe bari mu iburanisha ry’umwana.

Basabwa kandi gukoresha ururimi umwana yumva no kumusobanurira ibikubiye mu rubanza n’ibikorwa byose bigiye gukorwa.

Abashinzwe umutekano bambaye imyambaro y’akazi ntibazajya bemererwa kuba mu cyumba cy’iburanisha, keretse iyo bikenewe mu rwego rwo kurinda umutekano.

Abana bazajya batandukanywa n’abakuru mu gihe batwarwa cyangwa bategereje iburanisha

Umwana ukurikiranweho icyaha afunzwe azajya atandukanywa n’abantu bakuru kandi atwarwe ajyanwa mu rukiko mu buryo butandukanye n’ubwabo.

Abana bahamagajwe mu rukiko na bo bazajya bategereza ahantu hizewe hatandukanye n’abantu bakuru, haba mbere cyangwa nyuma y’iburanisha.

Bashobora guherekezwa n’umuntu mukuru bizeye ndetse, igihe bibaye ngombwa akaba n’umwavoka.

Amazina n’umwirondoro by’umwana bizajya birindwa

Umwirondoro w’umwana ukurikiranyweho icyaha, uwakorewe icyaha cyangwa uwitabajwe nk’umutangabuhamya ntuzajya utangazwa ku mugaragaro cyangwa mu bitangazamakuru.

Abantu bemerewe gukurikirana iburanisha na bo ntibazemererwa gutangaza amakuru agaragaza umwirondoro w’umwana cyangwa andi makuru y’ibanga arebana n’urubanza.

Gusubiza umwana mu buzima busanzwe bizajya bishyirwa imbere 

Aya mabwiriza asaba inkiko gushyira imbere gusubiza umwana mu buzima busanzwe no gufasha umwana  kwisubiraho, aho kwibanda ku kumuhana.

Aho bishoboka, inkiko zizajya zishishikariza umwana n’uwakorewe icyaha kugirana ubwumvikane cyangwa gukemura ikibazo mu bwumvikane, keretse aho amategeko abiteganya ukundi.

Abacamanza kandi basabwa kuzirikana umwihariko wa buri mwana, bakabigaragaza mu myanzuro y’urukiko.

Aya mabwiriza mashya agamije gutuma imanza zireba abana ziburanishwa mu buryo bwihuse, ariko nanone hagashyirwaho uburyo bwihariye bwo kubarinda no kubahiriza uburenganzira bwabo mu gihe cyose cy’imigendekere y’urubanza.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla yashyizeho amabwiriza agenga imiburanishirize y’imanza z’abana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  2. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  3. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  4. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13
  5. Amavubi vs Kenya: Constantine yateguje gukoresha abakinnyi batabonye umwanya wo gukina 5 Ukwakira 2026 Saa 09:56